Coach Gael yishongoye kuri Alex Muyoboke abinyujije mu ndirimbo Ibigeragezo si Karande ya Theo Bosebabireba
Yanditswe: Monday 02, Jun 2025

Umujejetafaranga Coach Gael akaba n’umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi ya 155AM ibarizwamo abahanzi nka Bruce Melody, Element, Kenny Sol , ndetse n’abandi yishongoye kuri Alex Muyoboke na we ureberera inyungu za bahanzi , aho yamubwiye ko Kubaho nabi atari umugabane yagabanye abinyujije mu ndirimbo Ibigeragezo ya Theo Bosebabireba
Ibi Coach Gael yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yasangije abamukurikirana inkuru yanditswe n’ikinyamnakuru Isango Star aho muri iyo nkuru bagarukaga ku magambo Alex Muyoboke yavuze ubwo yari mu Kiganiro Kigali Talk Show kuri Televiziyo Isango Star.
Ubwo yari muri icyo kiganiro mu cyumweru gishize Alex Muyoboke umunyamakuru yaje kumubaza ati "Coach Gael amaze iminsi atangaje ko ashaka kuzana Chris Brown I Kigali ati kandi ni ibintu byamutwara amafaranga atari munsi ya Miliyari imwe ya mafaranga y’u Rwanda , Ese ari wowe uyafite wabikora?"
Mu gusubiza iki kibazo Alex Muyoboke yavuze ko we atashora ayo mafaranga mu kuzana umuhanzi Chris Brown I Kigali ko ahubwo yayafata akayashora mu guteza imbere impano za bahanzi ba banyarwanda barimo Ross Kana, Kenny Sol, Kivumbi King ndetse na Junior Rumaga maze akabamenyekanisha ku rwego mpuzamahanga bakamamara nka Diamond Platnumz.
Ibi bitekerezo bya Muyoboke byazamuye impaka zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga maze biza no kugera kwa nyirubwite Coach Gael aho na we yifashishije urukuta rwe rwa Instagaram yahise asubiza Alex Muyoboke wamubwiye ko bitaba ari igitekerezo cyiza gufata miliyari ya mafaranga y’u Rwanda ukayashora mu kuzana Chris Brown I kigali.
Mu gusubiza iki gitekerezo cya Muyoboke , umunyemari Coach Gael mu magambo ye yagize ati “ Mwakoze Inama Yangezeho” aya magambo ya Coach Gael akaba yari aherekejwe n’indirimbo ya Theo Bosebabireba yitwa Ibigeragezo. Iki gisubizo Coach Gael yahaye Alex Muyoboke cyasize urujijo rwinshi mu bakunda umuziki nyarwanda aho bamwe bibajije ku ndirimbo yaherekesheje igisubizo cye kandi mu magambo ya Coach Gael yari yerekanye ko ashimiye Alex Muyoboke ku bw’inama ze.
Alex muyoboke ni umwe mu bagabo bafite amazina aremereye cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse umusanzu we mu iterambere ry’umuziki nyarwanda ni ntavogerwa, Muyoboke yafashije abahanzi bagiye batandukanye mu muziki nyarwanda barimo : Urban Boyz, Dream Boyz, Tomclose, Charly&Nina, ndetse n’abandi benshi.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *