skol
Kigali

Cyusa Ibrahim ugiye kuzuza etaje ku Ruyenzi yemeje ko nta mu Diaspora wamuhaye n’urumiya

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 July 2021

Umuhanzi mu njyana gakondo,Cyusa Ibrahim agiye kuzuza inzu ya etaje ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi aho yemeje ko nta muntu n’umwe wamuteye inkunga ahubwo ari amafaranga yavanye mu muziki.


Umuhanzi Cyusa Ibrahim wizihiza isabukuru y’imyaka 32 amaze avutse kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021, yabwiye ikinyamakuru Hose ko yishimira ibintu byinshi amaze kugeraho muri iyi myaka birimo ibyo yagezeho abikesha cyane cyane umuziki.

Ati“Uko umwaka ugenda ushira hari icyo ngenda niyungura, maze gukora indirimbo nyinshi, ibitaramo byinshi, ejo bundi nzaba ndi muri Iwacu Muzika, naririmbye muri East African Party n’ibindi byinshi.”

Bigeze kunzu igeretse (etage) ari kubaka ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi,Cyusa yemeje ko ateganya ko izuzura imutwaye amafaranga ari hagati ya miliyoni 100 n’120.

Ati “Kubaka hagora gufata icyemezo cyo gutangira. Nayitangiye mu kwa Gatatu k’uyu mwaka. Kuba igeze hariya nabyo ndabishimira Imana, nta nguzanyo natse, ni amafaranga nagiye mbika.”

Cyusa avuga ko nubwo amaze igihe gito akora umuziki, yiziritse umukanda abika amafaranga yagiye akorera mu bitaramo bitandukanye no mu bukwe yagiye aririmbamo.

Ati “ N’abandi bayubaka ariko icya mbere ni ukubika kuruta kwaya, hari benshi bakorera amafaranga kundusha ariko iyo wihaye intego ukavuga ngo ngiye gukora iki, ukigeraho. Ntawe nibye, nta muntu wayampaye, umva nta n’umu-diaspora bya bindi abantu bavuga.”

Iyi nzu Cyusa ayifiteho umugambi wo kuyikoresha ubucuruzi ku buryo n’iyo yareka umuziki atagorwa n’ubuzima. Hazajya habera ubukwe kuko hari imbuga ishobora kwakira abantu ibihumbi bibiri.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amateka y’umuhanzikazi w’umunyabigwi Cecile Kayirebwa wujuje imyaka 75...

Umuririmbyi, umusizi, umubyinnyi, n’umwanditsi w’indirimbo…uyu ni umwe mu...
22 October 2021 0

Hashyizwe hanze amabwiriza agenga abitabira amakoraniro n’Utubyiniro

Nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko utubyiniro n’ibitaramo...
15 October 2021 0

Abantu 113 barimo Papa Cyangwe bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda...

Umuraperi Papa Cyangwe n’umuhanzikazi Ariel Wayz bari mu bantu 113 bafashwe...
10 October 2021 0

Indirimbo ya Meddy yakunzwe cyane yasibwe kuri You Tube

Indirimbo umuhanzi Meddy yafatanyije na Otile Brown wo muri Kenya "Dusuma"...
7 October 2021 0

Kidum yavuze ukuntu se yamubujije kujya ku rugamba nyuma y’urupfu rw’inshuti...

Umuhanzi Nimbona Jean Pierre ukundwa na benshi mu batuye EAC kubera izina...
1 October 2021 0

Diamond Platnumz arashinjwa ibinyoma ku mutungo we avuga ko...

Umunya Tanzania Naseeb Abdul Juma,uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi rya...
1 October 2021 0