Danny Nanone ukomeje kuvugwa cyane mwiyi minsi ni muntu ki.? ese amateka ye ni ayahe?
Yanditswe: Friday 21, Mar 2025

Muriyi minsi umuraperi Danny Nanone ari mu byamamare biri kuvugwa cyane ndetse rwose arimo kuza ku mitwe y’inkuru nyinshi mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda. uyu muraperi arimo kugarukwaho cyane ahanini biturutse ku bibazo bye bwite birimo ibyuwo babyaranye Busandi Moreen ndetse n’ikiganiro cy’umuriro yagiranye n’umunyamakuru Phipeter. Twe muriyi nkuru mutwemerere tugaruke ku mateka yuyu muhanzi ndetse na byinshi wameya ku buzima bwe mu muziki nyarwanda. Murakaza neza muriyi nkuru. (...)
Muriyi minsi umuraperi Danny Nanone ari mu byamamare biri kuvugwa cyane ndetse rwose arimo kuza ku mitwe y’inkuru nyinshi mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda. uyu muraperi arimo kugarukwaho cyane ahanini biturutse ku bibazo bye bwite birimo ibyuwo babyaranye Busandi Moreen ndetse n’ikiganiro cy’umuriro yagiranye n’umunyamakuru Phipeter. Twe muriyi nkuru mutwemerere tugaruke ku mateka yuyu muhanzi ndetse na byinshi wameya ku buzima bwe mu muziki nyarwanda. Murakaza neza muriyi nkuru.
Mu busanzwe Amazina yiswe na babyeyi ni Mudathiru Ntakirutimana Daniel Ariko yamamaye mu muziki nyarwanda nka Danny Nanone. Yabonye izuba Taliki 28 kanama 1990 avukira I Kigali muri karitsiye ya Nyamirambo aha niho yarerewe ndetse aranahakurira kurubu akaba ari umugabo w’imyaka 35 ya mavuko. Danny Nanone avuka mu muryango wabizera mu idini ya isilamu ndetse akaba avuka mu muryango wa bana batanu; Abahungu batatu n’abakobwa babiri akaba abyarwa na se Gakuba Freddy ndetse na Nyina Uwase Khadidja. Mu rugendo rwe rwa mashuli, abanza yayize ku ishuli ribanza rya EPIB (Ecole Primaire islamique de Biryogo) ni mugihe ayisumbuye yayize ku bigo bitandukanye birimo irya College adventiste de Gitwe ndetse na college Amis des enfants.
Danny Nanone umuziki si ikintu yakunze akuze kuko akiri umwana muto yakundaga kuririmba uturirimbo nka Ndi agatama ka yesu abifashijwemo na nyinawabo Mpinganzima Ratifa. Uko yakomeje gukura yarushijeho gukunda umuziki ariko noneho byumwihariko atangira kwiyumvamo cyane injyana ya Rap. Bamwe mu baraperi yakuze akunda cyane barimo La Fouine ndetse na T.I arinawe muraperi yakundaga cyane. Mu kwezi kwa kabiri mu mwaka w’i 2009 Danny Nanone arikumwe na King James nibwo yinjiye muri studio bwa mbere, icyo gihe afatanyije na King James baje guhita bakorana indirimbo bise Akamunani ikaba ariyo ndirimbo ya mbere yakoze imutangiza urugendo nkumuhanzi uririmba ndetse akandika n’indirimbo. Indirimbo akamunani yaje gusohoka ndetse irakundwa cyane, ibi byamuteye umwete n’inyota nyinshi yo kongera gukora ibindi bihangano.
Nyuma ya mezi abiri Danny yaje kujya kwa Producer Licklick muri studio ya unlimited maze amufasha gutunganya indirimbo ye ya kabiri yise Intambwe, nyuma yaho yakoze izindi ndirimbo zirimo : Isomo, ijanisha yakoranye na King James n’izindi nyinshi. Nubwo bwose mwiyo myaka yakoraga umuziki Ariko yari akigowe no kubifatanya na masomo ni cyane ko yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye. Nyuma yuko asoje amashuri yisumbuye noneho yiyeguriye umuziki ndetse awukora amaramaje n’ingufu ze zose. Mu rugendo rwe nk’umuhanzi yakozemo indirimbo zirenga 100 zirimo izamenyekanye cyane zirimo : Akamunani, Igikwiye, Inshuti , iri joro, ijanisha, Njye Ndarapa, n’izindi nyinshi. Uyu muhanzi kandi yitabiriye amarushanwa ya Primus Guma Guma Superstar inshuro enye: 2012,2013, 2016 na 2017. Ntabwo twarenza ingohe kandi inshuro zirenze imwe yagiye ahatana mu bihembo bya Salax awards.
Uyu muhanzi wari ukunzwe mu muziki nyarwanda mu gihe kigera ku myaka 10 yari amaze akora yaje gufata icyemezo ajya gukarishya ubumenyi mu bijyanye n’ubuhanzi. Mu mwaka w’i 2021 Danny Nanone yaje gusoza amashuri ajyanye n’ubuhanzi ku ishuri ry’ubugeni rya Nyundo akaba yari yaragiye kwiga kuri iri shuri mu mwaka w’i 2018. mu kizamini cya Leta akaba yaragize amanota 31/60. Nyuma yaho asoreje amasomo y’ubuhanzi Danny yagarutse mu muziki nyarwanda ndetse abasha kongera guhamya izina rye mu ruhando rwa muzika nyarwanda, kuva yagaruka mu kibuga cy’umuziki nyarwanda amaze gukora indirimbo nyinshi zabaye ikimenyabose zirimo : My type, Confirm, Nasara, n’izindi nyinshi. Nubwo amaze imyaka irenga 15 mu muziki nyarwanda Danny nanone nta gihembo arahabwa mu bihembo bya muzika hano mu Rwanda gusa impano ye ndetse n’ubushobozi bwe nta wubishidakanyaho. Ni umwe mu bahanzi ba bahanga bihambaye mu njyana ya Rap u Rwanda rufite.
Nubwo yabaye umuhanzi ufite izina rizwi mu Rwanda , Gusa Danny Nanone avugako ubwo yinjiraga mu muziki bitashimishije Papa we ngo ndetse yamuciye intege amukangurira gushyira ingufu mu masomo ahubwo akazaba enjenyeri , umuganga cyangwa umunyepolitiki. Gusa Danny yaje kubitera umugongo yiyemeza gukora umuziki nawo wamuhiriye, hirya yibi byose Danny Nanone akaba ari Umubyeyi wa bana babiri.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *