skol
fortebet

Danny Vumbi yateguye igitaramo cy’akataraboneka cyizabera i Musanze.

Yanditswe: Friday 18, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umushoramari mu muziki no mubucuruzi butandukanye Semivumbi Daniel wamamaye ku izina ry’ubuhanzi nka Danny Vumbi yategurye igitaramo cy’iminsi itatu kizabera imusanze mu mpera ziki cyumweru mu birori by’abambaye Ecouteur bizwi nka Scilent Disco.

Sponsored Ad

Dany Vumbi usanzwe amenyerewe cyane mu gutegura ibitaramo bitandukanye rimwe na rimwe nawe akagaragara k’urubyiniro aririmba dore ko ari n’umwanditsi mwiza cyane kuri ubu yateguye igitaramo kizabera cy’iminsi itatu kizabera i Musanze kuca kumugoroba wo kuwa gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022 kugeza kucyumweru taliki ya 20 Gashyantare.

Biteganyijwe ko abavanga imiziki bazajya batangira i saa kumi nebyiri z’umugoroba mu buryo bwa Scilent Disco.

Mubavanga imiziki bazitabira icyo gitaramo harimo DJ Papson,DJ Young, DJ Lee ndetse na DJ Fabiolla uzaba ucurangira abo ku ivuko.

Danny Vumbi yavuze ko mubyatumye ahitamo gutegurira iki gitaramo i Musanze yavuze ko hari umwanya uhagije watuma abantu bisanzira ndete bagakomeza no kwirinda icyorezo cya Covid 19.

Yongeye kuvuga kumpamvu yateguye iki gitaramo cya Scilent Disco iminsi itatu kandi bidasanzwe yagize ati" Twatangiye gutegura ibitaramo bitandukanye kuri Musanze caves Hotel harimo gutumira abahanzi( Musanze caves concert series) Scilent Disco( 3days of party) n’ibindi bitaramo by’abacuranga ’Live’(Musanze caves Live) ubu rero hari hatahiwe Scilent Disco.

Dany Vumbi yongeye kugaruka kubazitabira ibyo bitaramo ko bazaryoherwa cyane n’ibiciro babishyize hasi kwinjira n’ibihumbi bitanu by’amayarwanda ugahabwa n’ibinyobwa bibiri by’ubuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa