skol
fortebet

Diamond na Zuchu bakoze ibirori bya "Baby Shower" Diamond amunyanyagizaho ibihumbi by’Amadorari - AMAFOTO

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Saturday 01, Aug 2026

Diamond na Zuchu bakoze ibirori bya "Baby Shower" Diamond amunyanyagizaho ibihumbi by'Amadorari - AMAFOTO

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, n’umugore we Zuchu, bari mu byishimo nyuma yo gutangaza ko bitegura kwibaruka umwana w’umukobwa.

Aya makuru yamenyekanye mu birori bya Baby Shower byabaye kuri uyu wa Gatanu, aho Zuchu yahishuye ko umwana atwite ari umukobwa. Diamond Platnumz yari mu bitabiriye ibyo birori, agaragaza ibyishimo n’urukundo afitiye umugore we.

Kimwe mu byaranze uwo muhango ni impano Diamond yahaye Zuchu y’amadolari ya Amerika 30,000 (asaga miliyoni 78 z’amashilingi ya Tanzania), ibintu byashimishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Amafoto n’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Diamond na Zuchu basabana, baseka ndetse babyina bagaragarizanya urukundo imbere y’abatumirwa, ibintu byatumye benshi bavuga ko umubano wabo wongeye gusubira ku murongo.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize Zuchu yari yatangaje ko batandukanye ndetse ko batangiye inzira zo gusaba gatanya. Icyakora, uko bagaragaye muri ibyo birori byatumye benshi bemeza ko bongeye kubana neza, banitegura kwakira imfura yabo y’umukobwa.

Zuhura Othman Soud, uzwi nka Zuchu, yasinye amasezerano yo gukorera inzu ifasha abahanzi ya WCB Wasafi muri Mata 2020, inzu yashinzwe kandi iyoborwa na Diamond Platnumz.

Nyuma yo gutangira gukorana, aba bombi bakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo "Cheche", "Litawachoma", "Mtasubiri", na "Umeniteka", zatumye Zuchu aba umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Nyuma y’imyaka banyura mu bihe bitandukanye byaranzwe n’ibihuha byo gutandukana no kongera kubana, ku wa 1 Kamena 2025 bakoze ubukwe bw’umuco wa Kisilamu (Traditional Islamic Ceremony) i Dar es Salaam.

Ku wa 12 Nyakanga 2026, Zuchu yatangaje ku mugaragaro ko yatandukanye na Diamond Platnumz ndetse ko batangiye gahunda yo gusaba gatanya. Yavuze ko yafashe uwo mwanzuro kugira ngo yite ku buzima bwe, akire ibikomere yanyuzemo ndetse anite ku mwuga we w’umuziki.

Nyuma y’itangazo rye, Zuchu yanasibye ku rubuga rwa Instagram amakuru yose yamugaragazaga nk’umugore wa Diamond Platnumz, ndetse avanaho ibimenyetso byerekanaga ko akibarizwa muri WCB Wasafi.

Nubwo byari byatangajwe ko batandukanye, bombi bongeye kugaragara bari kumwe mu birori bya Baby Shower, bagaragaza urukundo n’ibyishimo byo kwitegura kwakira umwana wabo w’umukobwa.

Uyu mwana utegerejwe ni uwa gatanu wa Diamond Platnumz, mu gihe ari we wa mbere Zuchu ategereje kwibaruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa