skol
fortebet

Diamond na Zuchu ntibagicana uwaka, basabye gatanya

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Sunday 12, Jul 2026

Diamond na Zuchu ntibagicana uwaka, basabye gatanya

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Zuhura Othman Soud, uzwi cyane nka Zuchu, yatangaje ko we n’umugabo we, Diamond Platnumz batandukanye ndetse batangiye inzira yo gusaba gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko.

Zuchu yatangaje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yavuze ko nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze bari kumwe, yafashe icyemezo cyo kwikunda no gukomeza ubuzima bwe ku giti cye.

Ati “Nyuma y’imyaka itandatu turi kumwe, nahisemo guhitamo icyiza kuri njye.”

Yakomeje yifuriza Diamond Platnumz n’umuryango we ibyiza mu buzima bwabo.

Zuchu kandi yasabye abakunzi be kumuha umwanya wo gukira ibikomere no kongera kwibanda ku buzima bwe ndetse no ku muziki akora.

Itangazo rya Zuchu ryaje nyuma y’amasaha make inshuti ya hafi ya Diamond Platnumz, Baba Levo, atangaje ko uyu muhanzikazi yaba atwite.

Icyakora, Zuchu ntiyigeze agira icyo avuga kuri ibyo bivugwa mu butumwa bwe bwo gutangaza gutandukana kwabo, bituma abakunzi babo bakomeza kwibaza byinshi ku byaba byarabaye hagati yabo.

Diamond Platnumz na Zuchu bari bamaze igihe kinini bari mu rukundo.

Zuchu yazamutse cyane mu muziki nyuma yo gusinya muri label ya Diamond, WCB Wasafi, aho yahise aba umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, indirimbo ze zikagira abafana benshi ku mbuga zicururizwaho umuziki.

Kugeza ubu, Diamond Platnumz ntabwo yari yagira icyo avuga ku byatangajwe na Zuchu cyangwa ku mpamvu zatumye bafata icyemezo cyo gutandukana. Na Zuchu ubwe ntiyatangaje impamvu nyayo yatumye urukundo rwabo rugera ku iherezo.

Ku mbuga nkoranyambaga, abafana bakiriye aya makuru mu buryo butandukanye. Bamwe bagaragaje gutungurwa n’iri tandukana, abandi barigereranya n’igihe Diamond yatandukanye na Zari Hassan, wahoze ari umukunzi we ndetse bakaba barabyaranye abana babiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa