skol
fortebet

Diamond Platinumz wavuzwe mu rukundo na Zuchu yabihakanye

Yanditswe: Wednesday 22, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye muri Tanzania no mu Karere, Diamond Platinumz, yahakanye yivuye inyuma ko atigeze agirana umubano wihariye n’umuhanzi Zuchu bamaze imyaka itatu bavugwa mu nkuru z’urukundo.

Sponsored Ad

Yabigarutseho ubwo yari mu gice cya gatatu cy’ikiganiro gihuza ibyamamare bikizamuka, kinyuzwa ku rubuga rwa Netflix, kizwi nka Netflix’s Young Femous and Africa cyari kiyobowe na Fantana, avuga ko nta mukunzi afite.

Ubwo ikiganiro cyari kirimbanyije Fantana ntiyatuye izina rya Zuchu ariko abwira Diamond ko atazi niba ari umuhanzi afasha cyangwa ari umukunzi we.

Mugusubiza Diamond yagize ati: “Uravuga Zuchu si byo? Ni umuhanzi wanjye mfasha, nta mukunzi numwe mfite aho ari ho hose.”

Yongeraho ati: “Nshobora kuba mfite abakobwa batatu bose mfata kimwe bahesha umugisha umunsi wanjye ubuzima bukarushaho kugenda neza.”

Abajijwe ibijyanye n’uko afata umubano we na Zuchu, Diamond yavuze ko ari ibintu biri aho biterwa n’uko biyumva by’ako kanya bari kumwe.

Ati: “Ni umubano usanzwe, mbifata nk’ibintu biri aho, mvuze ko nta bihe byiza twagiranye naba mbeshye, ariko ntabwo nigeze nkundana na we, biriya byaterwaga n’ibyiyumvo by’akanya gato twagiraga turi kumwe (Situationship not Relationship).

Ibyo bije nyuma y’uko tariki 16 Mutarama 2025, Zuchu yagaragaje ko atagifitanye imikoranire myiza n’inzu itunganya imiziki ya Diamond Platinumz izwi nka (WCB), aho yahise arekera aho kubakurikira (Unfollow), yarangiza akanabakura no mu bo bafitanye ubufatanye.

Si ubwa mbere umubano wabo bombi ujemo agatotsi, gusa kuri iyi nshuro ni bwo bombi bagaragaje ko nta mubano wihariye ukiri hagati yabo bikanashimangirwa na Diamond Platinumz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa