Umuhanzi Diamond Platnumz yinjiye mu gihugu cya Côte d’Ivoire yambaye urukweto rwo mu bwoko bwa Off White Odsy ruhagaze arenga ibihumbi 850 frw ($850) yahawe n’umuhanzikazi Zuchu bivugwa ko bari mu rukundo.
Umuhanzi Diamond Platnumz yaraye akoreye igitaramo gikomeye muri Cote d’Ivoire nyuma y’igihe acyamamaza gusa iyi nkweto yari yambaye yaciye ibintu kubera ukuntu ihenze.
Bimaze iminsi bivugwa ko Diamond na Zuchu bombi bakomoka mu gihugu cya Tanzania bakundana byimbitse ndetse bagaragaye mu minsi isihize bari gusomana bica amarenga y’urukundo bari bamaze iminsi bavugwamo.
Mu minsi ishize aba bombi bakoranye indirimbo bise Mtasubiri yahise ihagarikwa na Leta kubera ubutumwa baririmbye bwibasira amadini n’iyobokamana.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN
Turabakunda cyane twabasabaga ko mwajya munatugezaho amakuru yimyidagaduro mu burundi