skol
fortebet

Diddy yasabye ko hatangazwa imyirondoro y’abamushinja

Yanditswe: Friday 18, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abanyamategeko ba Sean “Diddy” Combs wamamaye nka P.Diddy, basabye ko hatangazwa imyirondoro y’abari kumushinja kugira ngo abashe kwitegura urubanza rwe aregwamo ihohotera rishingiye ku gitsina.

Sponsored Ad

Aba banyamategeko barimo Marc Agnifilo, Teny Geragos, Anthony Ricco, Alexandra Shapiro na Anna Estevao; basabye ko uyu muhanzi yatangarizwa na leta imyirondoro y’abari kumurega ku buryo yakwitegura kuburana neza.

Aba banyamategeko bavuga ko ikirego cy’umukiliya wabo cyihariye, kubera ibirego by’abantu bamushinja byiyongera ubutitsa kubera ubwamamare afite, ubukire ndetse no kuba amwe mu mabanga yerekeye abamushinja yarashyizwe ku karubanda.

Bityo ibirego by’abantu batavugwa amazina bikwiriye kurebwaho byihariye ndetse aba bantu bagatangazwa.

Diddy afunzwe guhera mu kwezi gushize ndetse biteganyijwe ko azatangira kuburana guhera muri Gicurasi umwaka utaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa