skol
Kigali

Dj Toxxyk yateguje EP ’Ayden’ agiye gushyira hanze yitiriye umwana we

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 1 April 2022

Dj Toxxyk yahishuye ko yitegura gusohora EP yise ’Ayiden’ abinyujije mu gitaramo agiye gukora kuwa2 Mata 2022 yise ’Toxxyk Experience’.


Kuri EP ’Ayden’ hazaba hariho indirimbo nyinshi zitandukanye yakoranye nabandi bahanzi harimo abari kuzamuka ubu.

Byitezwe ko DJ Toxxyk azaririmba indirimbo ze nshya n’izo yakoze ha mbere zirimo; Happy Faces yakoranye na Davis D, Pull Up yakoranye na Kivumbi & Angel Mutoni, Nyumvira yakoranye na B Threy n’izindi.

Mu ndirimbo nshya ziri kuri EP nshya ya DJ Toxxyk harimo;Tattoo yakoranye na Ariel Wayz, Away yakoranye na Peace Jolis, Single yakoranye na Juno Kizigenza n’izindi zinyuranye.

Ntwali Arnold wamenyekanye nka DJ Toxxyk yakoze ubukwe mu 2020 na Tala Ndekezi nyuma y’igihe kinini aba bombi bamaze bakundana bakaba basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu bibarutse muri Nzeri 2020 witwa Ayden.

Uyu mugabo ni umwe mu bavanga umuziki mu Rwanda bazwi akaba abarizwa mu itsinda rya Dream team DJs hamwe na Dj Julz ndetse na DJ Marnaud ryatangijwe na Karurangwa Virgile wamenyekanye nka Dj Miller witabye Imana tariki 5 Mata 2020.

Dj Toxxyk EP agiye gushyira hanze yayitiriye umwana we ’Ayden’

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Weasel na Chameleone bibajijweho cyane kubera gusomanira ku munwa ku...

Umuhanzi Weasel [Goodlyfe] yafotowe asoma mukuru we Jose Chameleone ku...
17 May 2022 0

Peter Okoye[Mr P] wo muri P-Square yavuze ikintu atinya cyane kurusha...

Umuhanzi ufite impano wo muri Nijeriya, Peter Okoye cyangwa Mr P wo mu...
16 May 2022 0

Diamond Platnumz yaciye ibintu kubera inkweto ihenze cyane yambaye muri...

Umuhanzi Diamond Platnumz yinjiye mu gihugu cya Côte d’Ivoire yambaye...
15 May 2022 1

Inda Umuhanzikazi Britney Spears yari atwite yavuyemo

Umuhanzikazi Britney Spears yatangaje ko yabuze umwana yari atwite mu...
15 May 2022 0

Diamond agiye guhigika bagenzi be, agura indege yigengaho muri uyu...

Umunyatanzaniya ukunzwe cyane mu muziki Diamond Platnumz yatangaje gahunda...
13 May 2022 0

Uruganda rwa Adidas rwamaganywe kubera udupfukamabere tubonerana...

Adidas yabujijwe kongera gukoresha amashusho yerekana amabere ari hejuru mu...
12 May 2022 0