skol
fortebet

Dore abaperezida 10 muri afurika bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Twitter ( X )

Yanditswe: Monday 24, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Imbugankoranyambaga zoroheje ubuzima ndetse zituma isi iba umudugudu ubu ku munsi wa none ntibigoye kugera ku makuru ndetse n’ubundi bumenyi wifashishije Imbugankoranyambaga, kuri izi mbuga habaho byinshi ; ibyiza, ibibi, ibiteye isoni, ibirimo amasomo, n’ibindi byinshi. Gusa Nubwo izi mbugankoranyambaga abenshi bazibona nkizikoreshwa na bakiri bato Ariko burya na bayobozi batandukanye ndetse bafite imyanya yo hejuru mu buyobozi barazikoresha ; basangiza amakuru atandukanye yaba aberekeyeho (...)

Sponsored Ad

Imbugankoranyambaga zoroheje ubuzima ndetse zituma isi iba umudugudu ubu ku munsi wa none ntibigoye kugera ku makuru ndetse n’ubundi bumenyi wifashishije Imbugankoranyambaga, kuri izi mbuga habaho byinshi ; ibyiza, ibibi, ibiteye isoni, ibirimo amasomo, n’ibindi byinshi. Gusa Nubwo izi mbugankoranyambaga abenshi bazibona nkizikoreshwa na bakiri bato Ariko burya na bayobozi batandukanye ndetse bafite imyanya yo hejuru mu buyobozi barazikoresha ; basangiza amakuru atandukanye yaba aberekeyeho cyangwa ayimirimo bakora kuri benshi babakurikirana kwizi mbuga. Muriyi nkuru mutwemerere tugaruke ku rutonde rwaba perezida 10 bo muri afurika bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Twitter (X). Murakaza neza muriyi nkuru.

1. H.E William Samoi Ruto
Uyu ni perezida w’Igihugu cya Kenya akaba ariwe uza ku mwanya wa mbere aho akurikirwa na bantu miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana ku rubuga rwa Twitter

2. H.E Abdel Fattah Al Sisi
Uyu ni perezida w’Igihugu cya misiri , akaba aza ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde aho akurikirwa na bantu miliyoni miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana abiri.

3. H.E Yoweri Kaguta Museveni
Uyu ni perezida w’igihugu cya Uganda akaba aza ku mwanya wa gatatu kuri uru rutonde, Museveni akaba akurikirwa na bantu miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atanu.

4. H.E Paul Kagame
Uyu ni perezida w’Igihugu cy’ U Rwanda akaba ariwe uri ku mwanya wa kane, akaba akurikirwa na bantu miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atatu ku rubuga rwa Twitter.

5. H.E Cyril Ramaphosa
Uyu ni perezida w’Igihugu cya afurika yepfo akaba ariwe uri ku mwanya wa gatanu , Ramaphosa akaba akurikirwa na bantu miliyoni miliyoni eshatu ku rubuga rwa Twitter

6. H.E Bola Ahmed Tinubu
Uyu ni perezida w’Igihugu cya Nigeria akaba ariwe dusanga ku mwanya wa gatandatu, Bola Tinubu akaba akurikirwa na bantu miliyoni ebyiri n’ibihumbi maganatandatu ku rubuga rwa Twitter ubu yabaye X

7. H.E John Dramani Mahama
Uyu ni perezida w’Igihugu cya Ghana akaba ariwe uza ku mwanya wa karindwi, Dramani akaba akurikirwa na bantu miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane ku rubuga rwa Twitter.

8. H.E Abdelmajid Tebboune
Uyu ni perezida w’Igihugu cya Algeria akaba aza ku mwanya wa 8 aho akurikirwa na bantu miliyoni ebyiri n’ibihumbi ijana.

9. H.E Samia Suluhu Hassan
Uyu ni perezida w’Igihugu cya Tanzania akaba aza ku mwanya wa cyenda kuri uru rutonde, Mama Samia suluhu akaba akurikirwa na bantu miliyoni imwe n’ibihumbi maganinani ku rubuga rwa Twitter ubu yabaye X

10. H.E Alassane Ouattara
Uyu ni perezida w’Igihugu cya Cote d’Ivoire akaba ariwe uza ku mwanya wa cumi aho akurikirwa na bantu miliyoni imwe n’ibihumbi maganatanu.

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa