skol
fortebet

Dore amafaranga Chris Brown yaca u Rwanda kugirango aze gukorera igitaramo I kigali

Yanditswe: Friday 28, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Chris Brown ari mu bahanzi bafite amazina aremereye cyane ku ruhando mpuzamahanga , ni umuhanzi wubatse izina rye binyuze mu bikorwa bitandukanye bya muzika akora ndetse ni icyatwa mu njyana ya Rnb. uyu muhanzi mu rugendo rwe rwa muzika yatwayemo ibihembo byinshi binyuranye birimo Grammy awards inshuro ebyiri , ibihembo bya BET Awards inshuro 19 , ibihembo bya Mtv video music awards inshuro eshatu , n’ibindi byinshi.
Mu minsi itambutse ubwo umuhanzi John Legend yakoreraga igitaramo (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Chris Brown ari mu bahanzi bafite amazina aremereye cyane ku ruhando mpuzamahanga , ni umuhanzi wubatse izina rye binyuze mu bikorwa bitandukanye bya muzika akora ndetse ni icyatwa mu njyana ya Rnb. uyu muhanzi mu rugendo rwe rwa muzika yatwayemo ibihembo byinshi binyuranye birimo Grammy awards inshuro ebyiri , ibihembo bya BET Awards inshuro 19 , ibihembo bya Mtv video music awards inshuro eshatu , n’ibindi byinshi.

Mu minsi itambutse ubwo umuhanzi John Legend yakoreraga igitaramo cy’amateka mu Rwanda ndetse cyikagenda neza cyane aho yasendereje ibyishimo imitima ya bantu barenga ibihumbi 10 bari mu nyubako ya Bk Arena , nyuma yicyo gitaramo abenshi batangiye kuvugako noneho ubutaha umuhanzi bifuzako yataramira mu Rwanda ari Chris Brown. ariko se mu byukuri byasaba iki kugirango uyu muhanzi w’izina riremereye ku isi ataramire mu Rwanda.

mbere yuko turebera hamwe ibyo yasaba u Rwanda kugirango ataramire i kigali reka tubanze turebere hamwe amafaranga ibindi bihugu byo muri afurika byagiye bimwishyura kugirango akore ibitaramo mu bihe bitandukaye.

- Nigeria yamwishyuye miliyoni imwe y’idorali muri 2012 kugirango aze kuhakorera igitaramo.

- Ghana yamwishyuye miliyoni imwe y’idorali muri 2013 kugirango aze kuhakorera igitaramo.

- Kenya yamwishyuye ibihumbi $887 bya madorali ya amerika kugirango aze kuhakorera igitaramo muri 2016

- afurika yepfo yamwishyuye miliyoni icyenda n’ibihumbi 800 ya madorali ya amerika kugirango aze kuhakorera ibitaramo mu gihe cy’iminsi ibiri mu mwaka w’i 2024.

Duhereye kuribi noneho dushobora kurebera hamwe icyo byasaba kugirango uyu muhanzi aze kuririmbira mu Rwanda.

1. Ahantu hakira imbaga nini ya bantu , kugirango igitaramo kigende neza ku rwego rushimishije uyu muhanzi yakwifuza gutaramira mu nyubako cyangwa se ahandi hantu hakwakira umubare munini ushoboka wa bakunzi be. mu Rwanda stade amahoro ivuguruye niyo mukandida mwiza kurenza ahandi hose hakira ibitaramo, kuko nibura yakwakira abantu bagera ku bihumbi 70 mu gihe uyu muhanzi yaba yaje. ibihumbi 70 byajya muriyi stade kuko imyanya igera ku bihumbi 45 yo kwicarwamo yaba irimo abantu ndetse no hasi mu kibuga hari abandi benshi. Uyu muhanzi ubwo yakoreraga igitaramo muri afurika yepfo umwaka ushize akaba yarujuje stade ya FnB stadium mu busanzwe yakira abantu ibihumbi 95. bivuzeko rero kuba yakuzuza stade amahoro ntabwo byamusaba gukora iyo bwabaga.

2. Hoteli y’inyenyeri eshanu

Mu gihe uyu muhanzi yaba ageze i kigali yakwifuza kuruhukira muri hotel irii ku rwego mpuzamahanga , ya hoteli ashobora kubonamo Gym , pisine , interineti yihuta , amafunguro akunda , ndetse n’ibindi byinshi bijyanye no kwakira abanyacyubahiro bo mu rwego rwa mbere. ikijyanye na Hotel nacyo nta mpungenge cyateza kuko i kigali zihari ku bwinshi ahubwo guhitamo iyo yacumbikamo byamubera ikizamini kubera ubwiza bwazo.

3. Private Jet

Uyu muhanzi kimwe n’ibindi byamamare byinshi ashobora gukenera kuza mu Rwanda n’indege yihariye , iki nacyo nticyaba ikibazo kuko haba ikijyanye na parikingi yayo ndetse no kuyimushakira ntibyagorana.

4. amafaranga nibura miliyari 10frw za manyarwanda

icyanyuma arinacyo gihatse ibindi mubyo uyu muhanzi yakenera kugirango ataramire i kigali ni ikijyanye n’amafaranga yaca kugirango aze. nkuko twabigarutseho ubwo aheruka muri afurika yepfo umwaka ushize yishyuwe miliyoni icyenda n’ibihumbi 800 ya madorali kugirango akore ibitaramo iminsi ibiri. kuba turi muri 2025 uyu muhanzi akaba akiri mu bagezweho ndetse bafite amazina aremereye cyane bivuzeko igiciro cyo kumubona i kigali cyitaba gito. byibura ukoze isesengura ukaba ubonako uyu muhanzi byasaba nibura amafaranga miliyoni 5$ za madorali ya amerika kugirango ataramire mu Rwanda ayo mafaraga akaba angana na miliyari 7frw zirindwi mu mafaranga y’u Rwanda.

Nubwo aya mafaranga atari macye ariko nanone yasiga hari byinshi afashijemo u Rwanda birimo kubahisha ndetse no kumenyekanisha izina ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga ndetse bikaba byanatuma kongera gutumira umuhanzi ukomeye mu Rwanda bidasaba gukora iyo bwabaga.

Tubibutseko mu myaka itandukanye mu Rwanda hataramiye abahanzi bagiye batandukanye ndetse bafite amazina aremereye ku rwego mpuzamahanga murabo twavugamo nka : Kendrick Lamar , Jason derulo , Shaggy , Sean Paul , Luckydube , Brick and lace , Konshens , Burnaboy , n’abandi benshi.

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa