skol
fortebet

Dore ibiganiro 5 byubatse izina rya Fatakumavuta mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda

Yanditswe: Monday 27, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Sengabo jean bosco uzwi cyane nka FATAKUMAVUTA , Bosquizo , Ingagi nkuru , nandi mazina menshi ni umwe mu banyamakuru bubatse izina mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda kuva yaryinjiramo nk’umwuga mu mwaka w’I 2015 , fatakumavuta yagiye akora ibiganiro bitandukanye byarushijeho kubaka izina rye bikaba ari nabyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.

Sponsored Ad

Mbere yuko tugera kuri ibyo biganiro reka tubanze turebe mu nshamake ubundi Fatakumavuta yari muntu ki? Sengabo jean bosco uzwi cyane nka Fatakumavuta yabonye izuba mu mwaka w’i 1989 avukira mu mujyi wa Kigali ku Gitega ho mu karere ka nyarugenge arinaho yakuriye.

Fatakumavuta itangazamakuru si ikintu yakoze nk’amaburakindi kuko akiri umunyeshuli mu mashuli yisumbuye ku bigo nka Groupe scolaire de Gisovu ndetse na ETM yari icyamamare ku ishuli kubera itangazamakuru.

Mu mwaka w’i 2009 ubwo yari mu ngando zihuza abasoje amashuli yisumbuye icyo gihe nabwo yari umunyamakuru kuri site yakoreyeho ingando. Mu mwaka w’i 2015 abifashijwemo na Faustinho simbigarukaho nibwo yinjiye mu itangazamakuru ry’umwuga ahera kuri television ya contact tv ndetse nyuma yaho kubera impano ye agenda arambagizwa ndetse akorera ibindi bitangazamakuru bitandukanye.

Reka noneho turebere hamwe ibiganiro bikomeye uyu mugabo yakoze bikamwubakira izina mu itangazamakuru ry’imyidagaduro hano mu Rwanda.

1. Ikiganiro cya mbere ni icyitwa CMS cyangwa se ( Contact Music Circle) , iki nicyo kiganiro Fatakumavuta yahereyeho ubwo yinjiraga mu itangazamakuru, iki kiganiro cyabaga cyigizwe nibice bitandukanye birimo icyitwa ; Where are they? Cyagarukaga ku bahanzi bigeze ku kanyuzaho ariko bakaba batacyumvikana cyane mu muziki , harimo kandi agace ka before and after aho yatambutsaga indirimbo ebyiri z’umuhanzi umwe akiri ku cyavu ndetse na nyuma yaho yarabashije kuba icyamamare , hazamo kandi Tripple Play aho kabaga ari agace atambutsamo indirimbo eshatu z’umuhanzi umwe runaka ,nibindi bice bigiye bitandukanye. Iki kiganiro cyarakunzwe cyane ndetse gifasha Fatakumavuta kuba izina rinini mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda. muriki kiganiro yatumiraga kandi abahanzi batandukanye bakagirana ikiganiro cyihariye ibizwi cyane nka Exclusive interview.

2. Ikiganiro cya kabiri ni icyitwa The link show , iki nacyo ni ikindi kiganiro Fatakumavuta yaremye ubwo yari umunyamakuru kuri contact tv, iki nacyo cyari ikiganiro cy’imyidagaduro aho yagarukaga ku makuru atandukanye y’imyidagaduro ndetse akacyira abatumirwa batandukanye. Muriki kiganiro yakiriye ibyamamare birimo The ben , charly&Nina , ndetse nabandi benshi.

3. Ndi umuhanzi Show , iki ni ikiganiro yaremye ubwo yari umunyamakuru kuri Flashtv mu myaka yi 2021 , muriki kiganiro yasuraga abahanzi , abanyabugeni , ababyinnyi , abakinnyi ba filime , ndetse nabandi benshi bakaganira ku rugendo rwabo mu buhanzi butandukanye bakora ,iki kiganiro cyarakundwaga cyane ndetse buri kuwa mbere 19h:30 z’umugoroba abenshi babaga bategereje kwihera ijisho episode nshya yiki kiganiro.

4. FLASH MIX , Iki nacyo ni ikiganiro Fatakumavuta yagizemo uruhare rukomeye ubwo yari umunyamakuru wa Flashtv, muriki kiganiro yafatanyaga n’umunyamakurukazi witwa Wardah.. muri iki kiganiro Fatakumavuta yazanyemo agace kitwa ‘urugambo’ aho yagarukaga ku makuru yihariye arimo kuvugwa mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Ya makuru ibitangazamakuru byinshi bitabaga bifite wayasangaga muri aka gace kitwa urugambo. Iki kiganiro cyarakunzwe cyane ariko byumwihariko aka gace Fatakumavuta yari yarazanye wasangaga gategerejwe cyane na bakunda umuziki nyarwanda.

5. Urukuta , iki ni ikindi kiganiro Fatakumavuta yaremye aho cyatambukaga kuri Flashtv buri ku cyumweru saambiri zijoro muri iki kiganiro Fatakumavuta yagarukaga ku makuru atandukanye ari kuvugwa cyane mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, ndetse akagira abatumirwa batandukanye. muri iki kiganiro yatambutsaga kandi umuziki nawo wanyuraga benshi.

Dusoza uru rutonde ntitwarenza ingohe ikiganiro nka Isibo Radar yakoraga ubwo yari amaze kwerekeza ku isibo fm aho yari umunyamakuru w’imyidagaduro ,ni ikiganiro nacyo cyabaga gikubiyemo igifute cy’amakuru y’imyidagaduro ndetse n’abatumirwa bagiye batandukanye.

Dushingiye kuri ibi biganiro ndetse n’uburyo byakundwaga n’umusanzu wabyo mu iterambere ry’umuziki nyarwanda ,uramutse uvuzeko Fatakumavuta ari ishyiga ry’inyuma mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda ntabwo waba ubeshye. Uyu munsi muri 2025 Fatakumavuta ni umugabo w’ubatse aho yarushinze n’umufasha we Mukabuhanuzi Anne mu mwaka w’i 2018 ndetse Imana yahaye Umugisha urukundo rwabo aho bafitanye abana babiri .



Umusozo!
Umwanditsi : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa