skol
fortebet

Dore ibyamamare mu Rwanda ushobora kuba utaruziko ari abafana b’Ikipe ya Arsenal.

Yanditswe: Friday 28, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal iri mu makipe y’ubukombe ku isi, ni imwe mu makipe afite abafana benshi hirya no hino ku isi ndetse mu myaka irenga 100 imaze ibayeho ni imwe mu makipe yo mu gihugu cy’ubwongereza afite ibikombe byinshi birimo ibya shampiyona 13 n’ibindi bikombe bigiye bitandukanye , iyi kipe kandi yihariye kuba ariyo kpe yonyine mu mateka y’igihugu cy’ubwongereza yabashije gutwara igikombe cya shampiyona ya bongereza idatsinzwe ibizwi cyane nka Unbeaten Record aho yabigezeho mu mwaka w’i 2004. (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal iri mu makipe y’ubukombe ku isi, ni imwe mu makipe afite abafana benshi hirya no hino ku isi ndetse mu myaka irenga 100 imaze ibayeho ni imwe mu makipe yo mu gihugu cy’ubwongereza afite ibikombe byinshi birimo ibya shampiyona 13 n’ibindi bikombe bigiye bitandukanye , iyi kipe kandi yihariye kuba ariyo kpe yonyine mu mateka y’igihugu cy’ubwongereza yabashije gutwara igikombe cya shampiyona ya bongereza idatsinzwe ibizwi cyane nka Unbeaten Record aho yabigezeho mu mwaka w’i 2004. ntabwo muriyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibigwi byiyi kipe ya barashi ahubwo mutwemerere turebere hamwe abantu b’ibyamamare bakunda iyi kipe hano mu Rwanda. Murakaza neza muriyi nkuru.

1. H.E Paul KAGAME
Umukuru w’Igihugu ari mu bayobozi ku isi batajya bahisha urukundo rwinshi bakunda siporo zitadukanye Ariko byumwihariko umupira wa maguru. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba ari umukunzi ukomeye w’ikipe ya Arsenal ndetse iyo yabonye umwanya akaba ajya kwirebera imikino yakinnwe niyi kipe.

2. Rtd. Gen. James Kabarebe
Uyu ni umwe mu bayobozi mu Rwanda bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ruhago nyarwanda. Rtd. Gen. James Kabarebe iyo bigeze ku ikipe y’umupira wa maguru akunda akaba ari umukunzi w’Ikipe ya Arsenal.

3. Miss Mutesi Jolly
Uyu mwari yabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka w’i 2016 ndetse muri uwo mwaka yahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Nyampinga wisi. Iyo bigeze ku mupira wa maguru Miss Mutesi Jolly akaba ari umukunzi w’Ikipe ya Arsenal.

4. Sherrie Silver
Uyu mubyinnyi uzwi ku rwego mpuzamahanga ari mu byamamare hano mu Rwanda byihebeye ikipe ya Arsenal. Uretse kuba ari umukunzi wiyi kipe iyo yabonye umwanya akaba ajya kwirebera imikino yakinnwe niyi kipe kuri stade ya Emirates mu bwongereza.

5. Miss Iradukunda Liliane
Uyu mukobwa yabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka w’i 2018 ,akaba ari umwe mu byamamare hano mu Rwanda byihebeye iyi kipe ya Arsenal.

6. Jado Castar
Uyu ni Umunyamakuru wubatse izina mu ruhando rw’itangazamakuru rya siporo hano mu Rwanda, hirya yo kuba ari umusesenguzi kabuhariwe mu bijyanye na ruhago akaba ari n’umukunzi ukomeye w’ikipe ya Arsenal.

7. Bulldog
Uyu ni Umuhanzi w’icyatwa mu njyana ya Rap hano mu Rwanda, hirya yo kuba akunda umuziki burya anakunda ruhago ndetse ubwo yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye yari umuzamu nomero ya mbere w’ikigo cya Saint Andre I Nyamirambo aho yigaga. Jisho ry’uruvu nkuko akunda kwiyita akaba akunda ikipe ya Arsenal.

8. Miss Muyango Claudine
Uyu mubyeyi w’umwana umwe yabaye nyampinga uberwa na mafoto mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2019. Hirya yo kuba yararushinze n’umukinnyi w’umupira wa maguru Kimenyi Yves, akaba ari umukunzi ukomeye w’ikipe ya Arsenal.

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa