Dore uko bamwe mu byamamare hano mu Rwanda bizihije umunsi w’Irayid.
Yanditswe: Monday 31, Mar 2025

Ku munsi wejo hashize wari umunsi wa Eid Mubarak ukaba wari umunsi wo gusoza igisibo cya Ramadhan, abayisilamu bakaba bari batangiye iki gisibo tariki ya 1 werurwe uyu mwaka w’i 2025. Isengesho ryo gusoza igisibo cya Ramadhan ku rwego rw’Igihugu rikaba ryarabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali , aho ryitabiriwe n’abayisilamu benshi ndetse n’inshuti zabo. muriyi nkuru mutwemerere tugaruke ku buryo bamwe mu bantu bazwi cyane mu Rwanda bizihije uyu munsi mwiza. (...)
Ku munsi wejo hashize wari umunsi wa Eid Mubarak ukaba wari umunsi wo gusoza igisibo cya Ramadhan, abayisilamu bakaba bari batangiye iki gisibo tariki ya 1 werurwe uyu mwaka w’i 2025. Isengesho ryo gusoza igisibo cya Ramadhan ku rwego rw’Igihugu rikaba ryarabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali , aho ryitabiriwe n’abayisilamu benshi ndetse n’inshuti zabo. muriyi nkuru mutwemerere tugaruke ku buryo bamwe mu bantu bazwi cyane mu Rwanda bizihije uyu munsi mwiza. Murakaza neza muriyi nkuru.
1. Ubutumwa bwa H.E Paul KAGAME.
Umunsi wa Eid Mubarak wabimburiwe n’ubutumwa umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yageneye abayisilamu bo mu Rwanda ndetse no ku isi yose aho yabifurije kugira umunsi mwiza w’Irayidi.
2. Munyakazi Sadate
Umuherwe Munyakazi Sadate akaba n’umwizera mu idini ya isilamu ari mu bantu bafite amazina azwi hano mu Rwanda bizihije uyu munsi wa Eid mubarak arikumwe n’umuryango we ndetse n’inshuti.
3. Gen. Mubarakh Muganga
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga nawe yifatanyije n’abandi bayisilamu bo mu Rwanda mu kwizihiza umunsi wo gusoza igisibo cya Ramadhan. akaba yari kuri stade ya Kigali pele stadium aho abayisilamu benshi ndetse n’inshuti zabo basoreje igisibo ku rwego rw’Igihugu.
4. Tidjara Kabendera
Icyamamare mu itangazamakuru ryo mu Rwanda Tidjara Kabendera akaba ari n’umwizera mu idini ya isilamu, we n’umuryango we ndetse n’inshuti ze bizihije uyu munsi wa Eid Mubarak
5. Lucky Nzeyimana
Umunyamakuru w’Imyidagaduro Nzeyimana Luckman arikumwe n’umuryango we nawe akaba yarifatanyije n’abandi bayisilamu mu kwizihiza uyu munsi.
6. Gakwavu Sidiq
Umunyamakuru wubatse izina mu ruhando rw’itangazamakuru rya siporo hano mu Rwanda Gakwavu Sidiq Nsengiyumva nawe yifatanyije n’abandi bayisilamu mu kwizihiza uyu munsi mwiza wa Eid Mubarak kuri stade ya Kigali Pele stadium arikumwe n’umuhungu we.
7. Sheikh Mussa Fazil Harerimana
Visi Perezida w’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda ushinzwe imari n’Ubutegetsi , Sheikh Mussa Fazil Harerimana nawe yifatanyije n’abandi bayisilamu mu kwizihiza uyu munsi wa Eid Mubarak.
8. Rocky Kimomo
Icyamamare mu gusobanura filime hano mu Rwanda, Rocky Kimomo nawe ni umwe mu byamamare byizihije uyu munsi arikumwe n’inshuti ze.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *