skol
fortebet

Eddy Kenzo na bagenzi be bakoze impanuka Imana ikinga ukuboko

Yanditswe: Thursday 05, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Eddy Kenzo uri mu bakomeye cyane mu gihugu cya Uganda yatangaje ko yasimbutse urupfu nyuma y’aho akoze impanuka y’imodoka yakoreye mu muhanda uva i Kampala ugana i Masaka.
Edrisah Musuuza wubatse izina nka Eddy Kenzo mu muziki wa Uganda,yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ze ko imodoka ye yarenze umuhanda iribirindura ubwo bari bageze ahitwa Maya.
Yagize ati "Twagize impanuka iteye ubwoba.Umuhanda wari utose ndetse unyerera kubera imvura ndetse ubwo twageraga i Maya hari dodane (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Eddy Kenzo uri mu bakomeye cyane mu gihugu cya Uganda yatangaje ko yasimbutse urupfu nyuma y’aho akoze impanuka y’imodoka yakoreye mu muhanda uva i Kampala ugana i Masaka.

Edrisah Musuuza wubatse izina nka Eddy Kenzo mu muziki wa Uganda,yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ze ko imodoka ye yarenze umuhanda iribirindura ubwo bari bageze ahitwa Maya.

Yagize ati "Twagize impanuka iteye ubwoba.Umuhanda wari utose ndetse unyerera kubera imvura ndetse ubwo twageraga i Maya hari dodane hafi ya sitasiyo yitwa Stabex Petro yatumye imodoka yanjye iyoba inzira.

Twaguye mu muhanda uri hafi ya Stabex Petro.Ibi byabaye mu gitondo kandi abantu 3 bari mu modoka barokotse nta mvune.Turashima Imana ku bw’Uburinzi.

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Kanama 2021 nibwo Eddy Kenzo yatangaje iby’iyi mpanuka.

Iyi mpanuka ikimara kuba, abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahise bahagera, babwiye itangazamakuru ko yabaye kuri uyu wa Kane tariki 5 Kanama 2021 saa mbili za mu gitondo.

Iyi mpanuka ikimara kuba, Eddy Kenzo n’abo bari kumwe bahise bajyanwa mu bitaro bya Nakirebe kugira ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa