skol
fortebet

Element yashyize umucyo ku kibazo cy’indirimbo yahuriyemo na The Ben

Yanditswe: Thursday 08, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi akaba n’umwe mu batunganya imiziki mu Rwanda Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element yashyize umucyo ku kibazo cy’indirimbo yahuriyemo na The Ben hamwe na Kevin Kade yiswe Sikosa.

Sponsored Ad

Hari hashize iminsi iyi ndirimbo itegujwe, gusa nyuma haza andi makuru avuga ko indirimbo itagisohotse kubera inzu itunganya imiziki (1:55 am) Element abarizwamo hari ibyo isaba kugira ngo iyo ndirimbo isohoke.

Ni ibintu byavugishije benshi mu bakurikirana amakuru y’imyidagaduro bavuga ko iyo ndirimbo ikwiye gusohoka.

Bivugwa ko amahitamo Element yari afite ari abiri harimo kwishyura amafaranga yasabwaga na 1:55 am cyangwa akava mu ndirimbo burundu, bitakorwa Element agasezererwa muri iyo nzu itunganya imiziki.

Ibijyanye n’iki kibazo byashimangiwe na The Ben ubwo yakoreshaga urubuga rwe rwa Instagram.

Icyo gihe yagize ati: “Iki ni cyo gihe ngo turwane ku mukino wacu mwiza (umuziki ) birahagije.”

Muyoboke uzwi cyane nk’uwafashije abahanzi benshi mu bujyanama (Manager) nawe yunzemo ati: “Ndatekereza twarabivuze igihe kinini ko umuziki twarwanyeho urimo kuzamo amacakubiri, twagerageje guceceka no kubyirengagiza igihe kirekire, murabizi? Ibyo birahagije.”

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2024, ni bwo Element yifashishije urubuga rwe rwa X yabishyizeho umucyo agatangaza ko iyo ndirimbo izajya hanze vuba.

Yagize ati: “Ukuri ni uku, Tiger (The Ben) ni umuvandimwe wanjye, umunyabigwi, byahoraga ari inzozi zanjye gukorana na we, nta muntu ungomba ikintu na kimwe, indirimbo igomba gusohoka vuba bishoboka.”

The Ben, Kevin Kade, na Element bahuriye mu ndirimbo bise Sikosa yakorewe mu gihugu cya Tanzania, igatunganywa na Element mu buryo bw’amashusho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa