skol

Element yegukanye igihembo muri Afrima ashimira u Rwanda

Yanditswe: Monday 12, Jan 2026

featured-image

Umuhanzi ubifatanya no gutunganya ibihangano (Producer) Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element EleeeH, yegukanye igihembo cy’umuuhanga mu gutunganya imiziki (producer) mwiza w’umwaka wa 2025 mu bihembo bya ‘AFRIMA’ ashimira u Rwanda.

Ni ibihembo byatanzwe mu ijoro ry’itariki 11 Mutarama 2026, bitangirwa muri Nigeria bikaba byatangwaga ku nshuro ya cyenda.

Ubwo yari amaze kwakira icyo gihembo yashimiye abarimo Igihugu cy’u Rwanda agitura abafana.

Yagize ati: “Ndabashimiye cyane ndifuza gutura iki gihembo bafana banjye, ku muryango wanjye ndabakunda. Ndishimira Imana, ndashimira buri wese, ndashima Igihugu cyanjye cy’u Rwanda, Imana ibahe umugisha ndabakunda.”

Ni igihembo Element yegukanye agikesha indirimbo “Tombe” acyegukana ahigitse abarimo Tempoe wakoze ‘With You’ ya Davido na Omah Lay, Hezer wakoze ‘Diplomatico’ ya El Grande Toto na Progrex wakoze Laho ya Shallipopi, bari bahanganye.

Element yatsinze kandi abarimo Davinci wakoze ‘Super Homem’ ya Liliany, Jazzworx wakoze ‘Bengicela’ ihuriwemo n’ibyamamare muri Afurika n’abandi banyuranye.

Si icyo kiciro cyonyine Element yari yahatanyemo kuko yari yanahitanye mu cy’umuhanzi mwiza w’umugabo muri Afurika y’Iburasirazuba ahatanye n’abarimo Bruce Melodie na Juma Jux Ari na we wacyegukanye.

Element yegukanye icyo gihembo nyuma y’uko yari amaze igihe akora uruhererekane rw’ibitaramo bizenguruka umugabane w’u Burayi yise ” Europe Tour’.

Element Eleeeh yegukanye igihembo cya AFRIMA ashimira u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa