skol
fortebet

Eric Senderi yateguje abakunzi be indirimbo nshya yise Bazayomba

Yanditswe: Monday 28, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi uzwi kandi unakunzwe n’abatari bake mu muziki nyarwanda Eric Senderi uzwi nka Senderi International Hit, yateguje abakunzi be indirimbo ye nshya yitwa Bazayomba.

Sponsored Ad

Ni indirimbo uyu muhanzi avuga ko inganzo yayikuye ku muntu barimo gukundana muri iyi minsi.

Aganira n’Imvaho Nshya, Senderi International Hit, yayitangarije ko hari nyinshi nyinshi arimo gukora ziganjemo izo kuramya no guhimbaza Imana, ariko zose zikaba zizabimburirwa n’iyitwa Bazayomba.

Yagize ati: “Mfite indirimbo nshya nyinshi, kuko umwaka utaha ndashaka gutangira noneho no kubaha iz’Imana kubera ko naho barankeneye cyane, ariko mfite iyo ndimo gukora ishobora kuzibanziriza yitwa Bazayomba nakoze bitewe n’umuntu nkundana na we, ariko ndabizi ko hazavugwa byinshi abantu ni bamumenya.”

Uyu muhanzi avuga ko uretse gukora imiziki no kuba akora ibitaramo bitandukanye hirya no hino mu bice bitandukanye by’Igihugu, anateganya gukorera igitaramo vuba mu Mujyi wa Kigali.

Ateganya ko abazitabira icyo gitaramo bazagira amahirwe yo guhitamo icyo kunywa nk’igikorwa cyo kubashimira.

Senderi avuga ko akomeje gukora cyane, ari nako arinda ibyo yakoze mbere, kandi agakora indirimbo zisigara mu bwonko bwa buri wese uyumvise yaba umuto cyangwa umukuru, byose akabikora agamije kubera icyitegererezo abakiri bato bifuza gukora umuziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa