Hari inkuru zimwe ziba mu rugendo rw’abahanzi zikaba zidahita zijya ahagaragara, nyamara zikagira uruhare rukomeye mu guhindura uko umuziki ugenda. Imwe muri zo ni uburyo Bruce Melodie yaje gukorana na Label ya 1:55 AM, ubufatanye bwagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki we no mu mpinduka zabaye mu muziki nyarwanda mu myaka ishize.
Muri iyi minsi, Bruce Melodie na Coach Gael bongeye kuvugwaho kutamerana neza nk’uko byahoze. Ibi byatumye benshi batangira kwibaza niba ubufatanye bwabo bushobora kuba buri hafi kurangira.
Ibi byongeye gukaza umurego nyuma y’ubutumwa Bruce Melodie yashyize kuri Instagram mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026. Yabanje kwandika amagambo agira ati: "Coach nawe akeneye Coach."
Nyuma y’aho yongeye gusangiza abakunzi be amashusho agaragaza asetsa ku byabaye kuri The Ben na Alex Muyoboke, bombi baguye mu ruhame mu bihe bitandukanye. Alex Muyoboke yaguye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mpera za 2025, mu gihe The Ben we yaguye ku rubyiniro mu gitaramo cya Summer Country Tour cyabereye i Bugesera ku wa 27 Kamena 2026.
Bruce Melodie yabiherekeje n’amagambo y’urwenya avuga ko ku wa 4 Nyakanga gahunda ari "ukugwirirana", anita abo bombi "Mugwaneza na Rugwiro." Aya magambo yakuruye ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi byose bibaye mu gihe hakomeje kuvugwa amakuru y’uko Bruce Melodie na Coach Gael bashobora kuba bageze ku musozo w’ubufatanye bwabo bwamaze imyaka igera kuri itanu. Hari abavuga ko ibitaramo bya Summer Country Tour bishobora no kuba biri mu bya nyuma bakoranye.
Hari n’ibindi byatumye abantu barushaho gukeka ko hari impinduka ziri kuba. Bruce Melodie aherutse gukura ku mbuga nkoranyambaga amakuru yavugaga ko afite imigabane muri Kigali Universe no muri UGB Basketball Club, ibintu bamwe bafashe nk’ikimenyetso cy’uko ari gutangira icyiciro gishya mu buzima bwe bw’umwuga.
Ariko kugira ngo umuntu asobanukirwe neza n’ibi biri kuba uyu munsi, ni ngombwa gusubira inyuma.
Mbere y’uko Bruce Melodie yinjira muri 1:55 AM, Coach Gael yari afite gahunda yo gukorana na The Ben. Icyo gihe yari amaze gushinga iyi Label kandi yashakaga umuhanzi wari gufasha uwo mushinga kugera ku rwego mpuzamahanga. Kubera ubwamamare The Ben yari afite mu Rwanda no hanze yarwo, ni we wabanje guhabwa ayo mahirwe.
Bombi bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangira gutegura imishinga itandukanye. Muri yo harimo indirimbo "Why" The Ben yakoranye na Diamond Platnumz.
Amakuru yagiye hanze avuga ko Coach Gael yashoye amafaranga menshi muri uwo mushinga, ariko ibintu ntibyaje kugenda nk’uko byari byitezwe. Byavuzwe ko amafaranga yashowe atigeze agaruka, ndetse ko kutumvikana ku bijyanye n’ayo mafaranga ari byo byatumye ubufatanye bw’impande zombi busenyuka.
Mu gihe ibyo byaberaga hagati ya Coach Gael na The Ben, Producer Madebeats ni we wagize uruhare rukomeye mu kuzana Bruce Melodie.
Bivugwa ko Coach Gael yasabye Madebeats kumushakira undi muhanzi bashobora gukorana. Icyo gihe bari muri Tanzania, Madebeats ahita avugana na Bruce Melodie wari umaze kwigaragaza nk’umuhanzi ufite ubushobozi bwo kwagura isoko rye hanze y’u Rwanda.
Bruce Melodie yahise ajya muri Tanzania, agirana ibiganiro na Coach Gael, ari na bwo hashyizweho umusingi w’ubufatanye bwabo.
Nyuma y’aho, Coach Gael yahise yibanda kuri Bruce Melodie, amufasha gukorana indirimbo na Harmonize, ibintu byagaragaje ko umushinga wa 1:55 AM wari ubonye umuhanzi mushya wo kuwubakiraho.
Ku ruhande rwa The Ben, ntabwo yakiriye neza iri hinduka. Hari amakuru yavugaga ko yumvise ababajwe n’uko Madebeats, yari asanzwe afitiye icyizere, yagize uruhare mu kuzana Bruce Melodie muri uwo mushinga.
Ibi byatumye umubano wa The Ben na Madebeats ndetse na Coach Gael ujya mu bibazo. Nyuma y’igihe ariko Madebeats yaje gusaba imbabazi The Ben, bombi bongera kubaka umubano. Mu 2025 banongeye kugaragara bari kumwe mu gitaramo cyabereye i Manchester, ibintu byerekanye ko batakiri mu makimbirane.
Coach Gael na The Ben na bo bongeye kwiyunga mu 2024 nyuma y’imyaka myinshi batavuga rumwe. Nubwo bongeye kubana neza, Coach Gael yakomeje gukorana na Bruce Melodie, wari umaze kuba umwe mu nkingi za mwamba za 1:55 AM.
Kuri ubu, ubutumwa Bruce Melodie akomeje gushyira ku mbuga nkoranyambaga, ibihuha bivuga ko umubano we na Coach Gael utifashe neza ndetse n’impinduka ari gukora mu bikorwa bye, byatumye benshi bongera kwibaza niba ubufatanye bwabo buri hafi kurangira.
Nta ruhande ruratangaza ku mugaragaro ko rwahagaritse gukorana. Icyakora, ibimenyetso bikomeje kugaragara bituma abakurikiranira hafi imyidagaduro bategereza kureba uko ibintu bizagenda.
Niba koko aba bombi batandukana, byaba bibaye ubwa kabiri Coach Gael atandukanye n’umuhanzi wari wubakiyeho umushinga we. Byanagaragaza ko mu muziki, nk’uko bimeze no mu buzima busanzwe, ubufatanye bushobora kubaka amateka, ariko na bwo bukagera igihe bugahinduka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *