Ese umudepite wo mu Rwanda ahembwa amafaranga anganiki.? Menya umushahara ndetse n’ibindi byose abadepite bagenerwa kugirango bakore akazi kabo neza
Yanditswe: Thursday 27, Mar 2025

Inteko ishingamategeko y’u Rwanda umutwe wa badepite ni rumwe mu nzego nkuru z’ubuyobozi mu Rwanda. ni rumwe mu nzego zishyiraho ndetse zikaba zakuraho itegeko runaka. uyu mutwe ufatwa nkijwi rya rubanda aho uba usabwa gukorera abatuye igihugu mu buryo butandukanye. ariko se abadepite bahembwa amafaranga anganiki.? ese ni ibihe bindi bagenerwa n’amategeko kugirango buzuze inshingano zabo neza nta birantega bahuye nayo. muriyi nkuru mutwemerere dufungure ipaji turebere hamwe ibyo abadepite (...)
Inteko ishingamategeko y’u Rwanda umutwe wa badepite ni rumwe mu nzego nkuru z’ubuyobozi mu Rwanda. ni rumwe mu nzego zishyiraho ndetse zikaba zakuraho itegeko runaka. uyu mutwe ufatwa nkijwi rya rubanda aho uba usabwa gukorera abatuye igihugu mu buryo butandukanye. ariko se abadepite bahembwa amafaranga anganiki.? ese ni ibihe bindi bagenerwa n’amategeko kugirango buzuze inshingano zabo neza nta birantega bahuye nayo. muriyi nkuru mutwemerere dufungure ipaji turebere hamwe ibyo abadepite bemererwa n’amategeko kugirango buzuze inshingano zabo.
Dore ibyo abadepite bemererwa ;
1. Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bine na magana atanu na mirongo ine (1.774.540 Frw) buri kwezi.
2. Buri mudepite agenerwa kandi amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi
magana abiri na mirongo itanu by’u Rwanda (250.000 Frw) buri kwezi.
3.Perezida na Visi- Perezida ba Komisiyo y’umutwe wa badepite bagenerwa buri wese amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70.000 Frw) y’itumanaho rya telefoni igendanwa buri kwezi
4. Buri Mudepite ahabwa kandi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) ku kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa.
5.Buri mudepite agenerwa kandi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi
mirongo itatu na bitanu na magana ane y’u Rwanda (35.400Frw) buri kwezi yo
kwishyura ifatabuguzi rya interineti igendanwa ikoreshwa kuri mudasobwa.
6. Iyo abadepite bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, bishyurirwa na Leta amafaranga yose yakoreshejwe muri ubwo butumwa, herekanywe inyemezabuguzi.
7.Abadepite iyo baraye mu butumwa bw’akazi imbere mu gihugu, bishyurirwa n’urwego bakorera icumbi n’ifunguro ry’umugoroba muri hoteli hakoreshejwe ifatabuguzi.
ICYITONDERWA : Minisitiri ufite imari mu nshingano ze, amaze kubijyaho inama na Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano ze, agena ibiciro ntarengwa bigomba gukurikizwa mu kwishyura amahoteli Abasenateri cyangwa Abadepite barayemo igihe bari mu butumwa imbere mu gihugu.
8. Iyo abadepite, bagiye mu butumwa imbere mu gihugu bakoresheje imodoka zabo, Leta ibagenera amafaranga y’urugendo, hakurikijwe ibiteganywa n’amabwiriza ya Minisitiri ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano ze.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *