ESE WARUZIKO MU ISI HARI IBIHUGU 4 BYONYINE BITANGIZWA N’INYUGUTI YA V
Yanditswe: Friday 14, Feb 2025

Biratangaje kuba wamenyako mu isi dutuye igizwe n’ibihugu birenga 195 harimo ibihugu bine byonyine bifite amazina yabyo atangirwa n’inyuguti ya V , ese ibyo bihugu ni ibihe? Murakaza neza muriyi nkuru.
1.VANUATU
Iki ni ikirwa gitoshye giherereye mu majyepfo y’inyanja ya Pacifike , cyikaba ari ikirwa cyigizwe n’utundi turwa tugera kuri 80. iki kirwa cyikaba cyizwiho amazi y’isumo ndetse no kuba gifite ibidukikije bitoshye.
2. UMUJYI WA VATICAN
Iki cyikaba aricyo gihugu gito mu biri ku isi (...)
Biratangaje kuba wamenyako mu isi dutuye igizwe n’ibihugu birenga 195 harimo ibihugu bine byonyine bifite amazina yabyo atangirwa n’inyuguti ya V , ese ibyo bihugu ni ibihe? Murakaza neza muriyi nkuru.
1.VANUATU
Iki ni ikirwa gitoshye giherereye mu majyepfo y’inyanja ya Pacifike , cyikaba ari ikirwa cyigizwe n’utundi turwa tugera kuri 80. iki kirwa cyikaba cyizwiho amazi y’isumo ndetse no kuba gifite ibidukikije bitoshye.
2. UMUJYI WA VATICAN
Iki cyikaba aricyo gihugu gito mu biri ku isi byose cyikaba kandi ari igihugu gifite ubuso buri kuri hegitari 110 zonyine. Umujyi wa Vatican ukaba arinawo biro bikuru by’idini ya kiliziya Gatolika ku isi. muri uyu mujyi kandi niho Umushumba mukuru wa kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis atuye ,niho kandi hari basilika ya mutagatifu petero ndetse na chapele ya Sistine.
3. VIETNAM
Vietnam ni kimwe mu bihugu bine byonyine biri ku isi bitangirwa n’inyuguti ya V , iki gihugu giherereye ku mugabane wa Asia ni kimwe mu bihugu bifite amateka aremereye ndetse cyikaba kimwe mu bihugu bimaze imyaka myinshi aho Vietnam imaze imyaka irenga ibihumbi 4000 ibayeho.
4. VENEZUELA
Ikindi gihugu dusanga kuri uru rutonde ari nacyo cya nyuma ni igihugu cya Venezuela. iki gihugu gikize ku masumo ya mazi ndetse cyikaba aricyo gihugu kirimo isumo rirerire ku isi aho amazi amanuka aturutse hejuru muri metero 979, usibye amasumo ya mazi iki gihugu kandi gikize ku mutungo kamere aho kiri mu bihugu bya mbere ku isi bicukurwamo amavuta menshi.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *