skol
fortebet

Fally Ipupa yashyize hanze urutonde rw’ibintu bitangaje ushaka kumubera umukwe asabwa

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 11, Oct 2022

Fally Ipupa yashyize hanze urutonde rw'ibintu bitangaje ushaka kumubera umukwe asabwa

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’umukongomani uri mu beza muri Afurika,Fally Ipupa,yashyize hanze ibintu bihenze cyane umusore wifuza gushyingiranwa n’umukobwa we Keyna agomba gutanga.
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka Service,Original n’izindi,yasabye ibirenze umusore uzahirahira ashaka gushyingiranwa n’uyu mukobwa we ufite imyaka 20.
Nta gushidikanya ko Keyna ari imari ishyushye se Fally Ipupa abitse. Kimwe n’ababyeyi bose, uyu muririmbyi yagaragaje ibisabwa byinshi,yifuza ku mukwe we.
Benshi (…)

Benshi bemeje ko guhabwa ikiganza cy’umukobwa wa Fally Ipupa bizagorana kubera kwifuza kwe gutangaje.

Urutonde rw’ibisabwa:

Gutanga telefoni 50 za iPhone 14 pro max
Inkweto ubwoko 50 (Weston)
Imodoka 5 zo mu bwoko bwa JEEP MERCEDES
Ihene 2000
Ibitenge 1000 (by’ubwoko bwa Wax byo mu Buholandi)
Ibitambara byo kwifubika [foulards] 1500
Amatara 300 yaka mu buryo bwihariye
TV 20 za puse 100 (ubwoko bwa Sony)
Amakarito yuzuye imipanga 150
Amasabune amakarito 250
Icyuma [Couteaux de poche]
Ibihumbi 50 by’amayero

Ibitekerezo

  • Urwo nutuntu duke cyane !azampamagare ambwire aho nzamushyirira utwo ducogori ! Sinzamugora abasaza 2 bazaba bahagije!

    Afite iki gituma umuntu atanga ibyo bintu byose?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa