
Umuraperi Fireman uri mu bakomeye mu Rwanda muri iyo njyana, yemereye IGIHE ko yarwaye ‘Depression’ cyangwa se indwara y’agahinda gakabije yatewe n’umuziki kubera ibibazo bitandukanye yahuye nabyo.
Mu kiganiro Kulture Talk, Fireman yavuze ko kuva mu 2015-2017 yari mu bihe atatekerezaga ko ari agahinda gakabije, akaza kubimenya nyuma.
Yavuze ko iyi ndwara yayitewe n’umuziki kuko yari afite izina rimaze kuruta ubushobozi bwe, iyi ikaba indwara ahamya ko yugarije benshi mu byamamare byo mu Rwanda.
Ati “Buriya iyo ntekereje mbona ko yari ‘depression’. Kuva mu 2015-2017 nari ndi ahantu nanjye ntazi, nongeye kugarura ubwenge igihe nari kuri mucaka.”
Aha Fireman yasobanuraga ko yongeye kugarura ubwenge ubwo yari ku kirwa cya Iwawa ubwo yarimo kugororwa nyuma yo gukurikiranwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Ati “Icyo gihe ni bwo nisanze mu biyobyabwenge byinshi, sinumva ukuntu nabyisanzemo kuri ruriya rwego. Ariko nyine harimo n’ubwana.”
Fireman ahamya ko ibi bibazo yabitewe no gutenguhwa n’ubuzima ibintu ntibigende uko yabitekerezaga.
Ati “Ikizina umuntu aba yikoreye kiruta ubushobozi bwawe, icyo ni ikibazo dufite cyane. Urebye mu ruganda rwacu ni ikibazo kinini cyane, ni ibintu bisaba kwibwiza ukuri rwose.”
Fireman yavuze ko hakwiye kubaho uburyo abakunzi b’umuziki bakwinjiriza abahanzi bakunda bityo amazina yabo akangana n’ubushobozi bwabo, ibi bikabarinda kwisanga mu bibazo nk’ibyo yanyuzemo cyangwa ibindi byinshi biba mu bahanzi.
Ibi Fireman yabikomojeho mu gihe aherutse gushyira hanze EP nshya yise ‘Bucyanayandi’ iriho indirimbo yitiriwe, ‘Igeno’ ndetse n’iyitwa ‘Ibihuha’.
Source;IGIHE.COM
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *