skol
fortebet

Gen Muhoozi yararikiye bikomeye umuhanzikazi Ayra Starr

Yanditswe: Tuesday 31, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko yiteguye “gufata” umuririmbyikazi Ayra Starr nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo kubona umugore wese yifuza.

Sponsored Ad

Mu butumwa uyu musirikare yanditse ku rubuga rwe rwa X nyuma akaza kubusiba, yagize ati: “Sogokuru Amos watabarutse yampaye uruhushya rwo kubona umugore wese nshaka ku Isi! Nzafata iriya nkumi…Ayra Starr.”

Ayra wararikiwe na Jenerali, ni umwe mu baririmbyikazi bagezweho muri Afurika no ku Isi muri rusange ukomoka mu gihugu cya Nigeria.

Iyi nkumi y’uburanga ikunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka Rush, Commas, Bloody Sammaritan, Sability n’izindi nyinshi.

Usibye Ayra Starr, General Muhoozi Kainerugaba incuro nyinshi yakunze kugaragaza ko akururwa cyane n’uburanga bw’umuririmbyikazi Beyonce, ndetse ko na we yiteguye kuba yakora icyo byasaba byose akamubona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa