skol
fortebet

Ghana: ’Influencer’ ukomeye araregwa kubeshya urukundo abanyamerika bakamuha miliyoni $2

Yanditswe: Tuesday 16, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamuziki wo muri Ghana akaba n’uvuga rikumvwa (influencer) ku mbuga nkoranyambaga witwa Mona Faiz Montrage, uzwi ku izina rya Hajia4Real, yohererejwe ubucamanza muri Amerika bumushinja kuriganya abantu miliyoni ebyiri z’amadorari (miliyari zirenga 2 Frw) ababeshye urukundo.

Sponsored Ad

Itsinda ry’abagizi ba nabi ashinjwa kubamo ryibasiye abagabo n’abagore b’Abanyamerika bibana ndetse hari umwe yashutse ko mu mihango gakondo y’iwabo muri Ghana bemeje gushyingirwa kwabo, nk’uko umushinjacyaha w’i New York abivuga.

Ibiro bya Amerika bikora iperereza ku byaha, Federal Bureau of Investigation (FBI), byatangaje ko Mona Faiz aregwa ibyaha bijyanye n’ubushukanyi bugamije kwambura ndetse n’iyezandonke.

Ashobora guhanishwa imyaka 20 y’igifungo kuri buri cyaha mu gihe byaba bimuhamye.

Mona Faiz, w’imyaka 30, yafashwe mu Ugushyingo(11) umwaka ushize ari mu Bwongereza, kuwa gatanu nibwo yohererejwe ubucamanza muri Amerika.

Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko kuwa mbere yahakanye ibyaha byose aregwa.

Mona Faiz Montrage ni umuntu uzwi cyane muri Ghana nk’umwe mu bitwa ‘influencer’ bakomeye nyuma yo kwamamara kuri Instagram ku mazina ya “Hajia4Reall,” aho afite abamukurikira barenga miliyoni enye (4) ndetse yari mu bantu 10 bakurikirwa cyane muri Ghana.

Umushinjacyaha wa New York avuga ko ku muntu umwe mu bo yambuye ashutse, yakoresheje amazina ye bwite bakavugana kenshi kuri telefone. Ko yamwoherereje icyangombwa cy’ubwoko bwabo cyemeza ko bafatwa nk’abashyingiwe muri Ghana. Uyu ngo yoherereje Mona Faiz hafi $89,000 (hafi miliyoni 100 Frw).

Mu itangazo, umushinjacyaha wa New York avuga ko “yose hamwe, Montrage yagenzuraga konti za banki zoherejweho arenga miliyoni $2” y’ubushukanyi.

Abategetsi muri Amerika batangaje impungenge ku bushukanyi bw’urukundo bwibasira abaturage baho bakuze, banavuga ko bikenewe ko ababukora bakurikiranwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa