Umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol yaraye arahiriye kuzabana akaramata n’umukunzi we Kunda Alliance Yvette imbere y’amategeko.
Kuru uyu wa 05 Mutarama 2024 ahagana saa saba n’igice nibwo aba bombi basezeranye mu muhango wabereye mu murenge wa Nyakabanda wo mu karere ka Nyarugenge.
Uyu mukobwa wasezeranye na Kenny Sol akubutse mu gihugu cy’u Bushinwa aho yasoreje amasomo.
Ubwo aba bombi bari bamaze guhabwa inyigisho n’impanuro z’uko bazabana neza, haje umukobwa asaba ko badasezeranwa.
Uyu mukobwa ntiyigaragaje ku bw’umutekano we ahubwo yohereje ibaruwa, bityo umuyobozi wari ugiye kubasezeranya, asaba ko baba bahagaritse iyi mihango kuko itegeko ribiteganya.
Habayeho gukora iperereza ariko umuyobozi w’umurenge wari urimo kubasezeranya, yanzura ko umukobwa waregaga ko abarimo gusezerana harimo uwamuteye inda, ko yibeshye amazina, abarimo gusezerana ataribo yari arimo kurega.
Benshi baketse ko ari abageni bakurikiyeho cyane ko Kenny Sol we yatunguwe n’ibyo byavuzwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *