
Mukuru wa Yvan Buravan witwa Burabyo Fernand, yatangaje ko hari album nshya ya y’uyu muhanzi bari gutegura gushyira hanze mu minsi ya vuba.
Uyu mugabo yatangaje ko nyuma yo gutabaruka kwa murumuna we mu 2022, begereye aba-producers batandukanye bagasanga hari indirimbo zimwe uyu muhanzi yasize ndetse basanga zavamo album.
Ati “Buravan yari azi kubana. Twaje kugenda twegera bamwe mu batunganya indirimbo bakoranaga dusanga hari indirimbo nyinshi yasize, duhitamo kuzikoramo album.”
Yavuze ko iyi album nshya ya Buravan izajya hanze mu minsi iri imbere gusa ntiyatangaza igihe.
Yavuze ko gusa bamaze kuyita “Twaje Deluxe”. Umubare w’indirimbo ziriho ntabwo yigeze awutangaza.
Indirimbo ya mbere kuri iyi album yamaze kujya hanze. Iyi ni iyo bise “Already Made”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *