skol
fortebet

Hashyizwe hanze amabwiriza agenga abitabira amakoraniro n’Utubyiniro

Yanditswe: Friday 15, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko utubyiniro n’ibitaramo bikomorewe, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwashyize hanze amabwiriza agomba gukurikizwa n’ababyitabiriye.

Sponsored Ad

Itangazo rya RDB ryo kuri uyu wa Kane, tariki 14 Ukwakira 2021, rigaragaza ko abazajya mu makoraniro arimo ibiterane, amamurikabikorwa n’ibitaramo bagomba kuba bipimishije COVID-19 hakoreshejwe uburyo bwa PCR cyangwa ubwihuse [rapid test] mu gihe kitarenze amasaha 72.

Amateraniro azajya yakira abantu 50% by’ubushobozi bwaho mu kwakira abantu. Abitabiriye cyangwa abatangamo serivisi bagomba kwerekana icyemezo cy’uko bikingije kandi bagomba kuba bahanye intera nibura ya metero ndetse banambaye udupfukamunwa.

Abategura ibi bikorwa bihuza abantu benshi bagomba kubisabira uburenganzira mu Kigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB) mbere y’iminsi ngo bibe.

Inama z’imbonankubone na zo ziremewe ariko hakitabira 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho inama yabereye. Abitabira basabwa kuba bipimishije. N’ibitaramo bya ‘live band’ cyangwa iby’amatorero gakondo biremewe ariko abataramyi bakaba barikingije kandi baranipimishije COVID-19 mu gihe kirenze amasaha 72 bagasanga batayirwaye.

Abitabiriye bagomba kuba bipimishije mu gihe cy’amasaha 72 bagasanga ari bazima. Aba bose basabwa guhana intera nibura ya metero ariko by’umwihariko abitabiriye bo bagasabwa kwambara udupfukamunwa.

RDB kandi yatangaje ko utubyiniro tuzafungura ariko bigakorwa mu byiciro; biteganyijwe ko tuzajya twakira 30% by’ubushobozi bwatwo bwo kwakira abantu.

Itangazo ry’uru rwego rikomeza rigira riti “Abakiliya basabwa kwikingiza ndetse bakaba bagomba kuzajya berekana ko bipimishije nibura mu gihe cy’amasaha 72.”

Abashaka gufungura utubyiniro bandikira RDB nayo igatanga igisubizo mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

Utubyiniro twemerewe gufungura tuzajya dukora amasaha yagenwe yo guhagarika imirimo kandi abakozi batwo bagomba kuba barikingije COVID-19 ndetse bakazajya banayipimisha buri minsi 14.

Ibi bivuze ko utubyiniro natwo tuzajya dufunga saa Tanu nk’uko bimeze ku bindi bikorwa byose mu gihugu.

Utubyiniro twahawe na RDB uburenganzira bwo gukora ni two tuzafungura mu cyiciro cya mbere. Muri icyo gihe RBC izajya gufata ibipimo bya COVID-19 kugira ngo itange inama ku ifungurwa ry’ibyiciro bikurikiyeho.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa