
Uramutse ugiye kuganira ku baraperi bi bihe byose mu Rwanda ukibagirwa izina Mana y’i Rwanda , P fla , Capital wijyosi , The Great , Mutagatifu wa Nyarugenge , The Dictator , Father of Disses , Papa Ntwari , Power first ladies after , n’andi mazina menshi waba wigijije nkana. afatwa nkumwe mu baraperi ba bahanga u Rwanda rwagize. inyandiko ze , imyambarire ye , uburyo ajyana n’umudiho , ni’ibindi byinshi byose ni ubukorikori kandi birimo igifute cy’amasomo ku baraperi babyiruka uyu munsi. (...)
Uramutse ugiye kuganira ku baraperi bi bihe byose mu Rwanda ukibagirwa izina Mana y’i Rwanda , P fla , Capital wijyosi , The Great , Mutagatifu wa Nyarugenge , The Dictator , Father of Disses , Papa Ntwari , Power first ladies after , n’andi mazina menshi waba wigijije nkana. afatwa nkumwe mu baraperi ba bahanga u Rwanda rwagize. inyandiko ze , imyambarire ye , uburyo ajyana n’umudiho , ni’ibindi byinshi byose ni ubukorikori kandi birimo igifute cy’amasomo ku baraperi babyiruka uyu munsi. muriyi nkuru mutwemerere tugaruke ku bintu 10 bitangaje ushobora kuba utaruzi ku buzima bwuyu mugabo w’icyatwa mu njyana ya Hiphop mu Rwanda. Murakaza neza muriyi nkuru.
1. IGIHE P FLA YAVUKIYE
The Great nkuko akunda kwiyita yabonye izuba ku i taliki 16 mata mu mwaka w’i 1983, uyu mwaka turimo P Fla akaba ari umugabo w’imyaka 42 ya mavuko. ndetse amazina yiswe n’ababyeyi akaba ari Hakizimana Umurerwa Amani. akaba abyarwa na se Andre Boumaya na nyina Nzamukosha Hadidja.
2. UMURAPERI P FLA AFATIRAHO URUGERO
Nkabandi baraperi benshi P Fla nawe yakuze akunda kumva indirimbo zo mu njyana ya Rap ndetse yakuze akunda abaraperi barimo ; Tupac, Notorious B.I.G , KRS ONE , Nas , Mobb Depp , Dmx , N’abandi benshi. gusa P Fla avugako umuraperi yakunze ibihangano bye kurenza abandi ari uwitwa Nas ndetse kenshi iyo yabaga ari ku ishuli mu gihe cy’ikiruhuko cyangwa se nta mwalimu uhari yasabaga bagenzi be kumukomera ingoma ku ntebe ubundi nawe akabiyereka mu mirongo ikakaye ’Hardest Rymes’ yifashishije indirimbo zuyu muraperi zirimo : The message, Rewind , N.Y state of mind, n’izindi nyinshi.
3. IGIHE P FLA YATANGIRIYE UMUZIKI
Impano y’umuziki P Fla yayiyumvisemo akiri muto ariko byumwihariko yatangiye ibijyanye na muzika mu mwaka w’i 2004 ubwo yabaga ku mugabane w’iburayi mu gihugu cya norvege. icyo gihe afatanyije n’abandi basore batatu bakoze itsinda baryita African Sunz.
4. INDIRIMBO YA MBERE P FLA YAKOZE
Mu mwaka w’i 2006 nibwo P Fla yakoze indirimbo ye bwite ya mbere, ni indirimbo yitwa Ntuzankinishe. iyi ikaba ari indirimbo P Fla yazanyemo umwihariko utari umenyerewe mu njyana ya Rap hano mu Rwanda aho yibasiraga abahanzi bagenzi be barimo itsinda rya Kigali Boys (KGB).
5.YIGEZE GUKUNDANA N’UMUNYETIYOPIYAKAZI
Mu mwaka w’i 2005 ubwo P Fla yabaga ku mugabane w’iburayi mu gihugu cya norvege yaje kumenyana n’umukobwa ukomoka mu gihugu cya Ethiopia witwa Tia, aba bombi baje gukundana ndetse rwose uwo mukobwa yari afite agatubutse kuko yafashije P Fla gushyira ubuzima bwe ku murongo ubwo yabaga mu gihugu cya norvege. Uwo mwali yakundaga P Fla cyane ku buryo yanamuguriye imodoka P Fla azajya agendamo, aba bombi mu mishinga yabo harimo ko bazaza gukorera ubukwe i kigali mu mwaka w’i 2006 ariko bitewe n’uburyo P Fla yahoraga mu nkiko aregwa gucuruza ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge byaje kuzana agatotsi mu mubano wabo ndetse birangira P Fla asabye uwo mukobwa ko bashyira hasi iby’urukundo rwabo burumwe akanyura ize nzira. ibi ngo P Fla yabikoze kuko yabonaga atesha umwanya uwo mukobwa kandi we afite gahunda yo kubaka urugo vuba.
6. MU RWANDA P FLA NIWE MWAMI W’IBYITWA DISS TRACK
Iyo uganiriye kuri hiphop muri rusange ntiwasiga ipaji igaruka ku byitwa ’Dissing’ cyangwa se kumwe abaraperi babiri cyangwa se barenze umwe bagirana amakimbirane maze burumwe agasohora indirimbo yibasira mugenzi we asa nkumuha isomo ko amurenze. iyo ukomoje kwiyo ngingo abakunda Hiphop bahita bumva cyane indirimbo nka Hit em up ,Ether ,Not like Us , No vaseline , Dre Day , Story of Adidon , n’izindi nyinshi ziri muri uwo mujyo aho umuraperi yibasira mugenzi we nta mbabazi ashyizemo akamutuka kugera no ku babyeyi be.
Mu Rwanda wasangaga icyo kintu cyidahari ndetse abenshi batabizi ariko mu mwaka w’i 2015 P Fla nyuma yo kugirana amakimbirane na Bulldog yari yaratangiye mu myaka yi 2010 aba bombi baje noneho kubisoreza mu ndirimbo basohoye burumwe yibasira mugenzi we. P Fla niwe wabanje gusohora iyo yise Imbwa yanjye aho yabwiraga Bulldog ko ntacyo yakoze cyatuma yigira icyatwa akamwibutsa ko ibyo yakora byose P Fla amurenzeho aho yagize ati " genda ushake undi uzimya wibagirwe izina P , iyi ni message ku mbwa yanjye nakundaga none dore nyishe nabi" nyuma yaho Bulldogg ntiyaripfanye nawe yahise ajya muri studio akora iyo yise Mana y’inzara abwira P Fla ko yagakwiye kwicara akigira ku birenge bya Bulldogg aho yagize ati " Achievements za Rwagakoco zumve nk’indoto" nyuma yiyo ndirimbo P Fla ntiyanyuzwe yasubiye muri studio asohora iyitwa Ntibishoboka aho yibasiye bulldog ,umufasha we , ababyeyi be ndetse n’inshuti ze amubwirako yagakwiye kubyakira ko batari ku rwego rumwe aho yagize ati " Impano ntitunganya uzahorana amaganya" nyuma yuko iyi ndirimbo isohotse yababaje cyane Bulldog maze afata umwanzuro ko izo mpaka zabo zirangirira mu bipfunsi, Bulldog yaje gufata zimwe mu nshuti ze bakubita P Fla bamusanze kuri studio I Nyamirambo. izi ndirimbo zombi zifite igisobanuro gihambaye ku njyana ya Rap mu Rwanda ndetse uyu munsi biragoye ko hari umuraperi uwo ariwe wese mu Rwanda watekereza kwibasira P Fla mu ndirimbo kuko atitondeye neza uwo mushinga byarangira hangiritse byinshi.
7. P FLA YARI UMUKINNYI MWIZA WA BASKETBALL
Umuraperi P Fla mu bihe bye by’ubusore yari umukinnyi mwiza wa basketball ndetse mu mwaka w’i 2006 ubwo yazaga gutura mu Rwanda avuye muri norvege yabanje gushaka uko yakina umukino wa basketball by’umwuga ariko ntibyamukundira ahitamo kwerekeza mu buhanzi bw’indirimbo. P Fla avugako iyo ataba umuraperi ku munsi wa none yarikuba ari umukinnyi wa Basketball mu mabyiruka ye yakundaga umukinnyi Kobe Bryant umunyabigwi muri uyu mukino.
8. INDIRIMBO YE NZIZA KURENZA IZINDI
Mu ruhumbirajana rw’indirimbo uyu mugabo w’igikwerere yakoze avugako indirimbo imuba ku mutima cyane ari iyitwa Nisubiyeho yakoranye na King James ikaba ari indirimbo yagiye hanze mu mwaka w’i 2013. iyi ndirimbo P Fla yayikoze asohotse muri gereza nyuma yo kumaramo hafi amezi 8 afunze azira gukoresha ibiyobyabwenge. muriyi ndirimbo uyu muraperi avugako yisubiyeho ndetse ashaka kuba undi utandukanye nuwo yahoze ariwe aho yagize ati " Kuri mwese mumba hafi iyi ngoma nibageraho muzamye yuko rwose nisubiyeho bimwe bidakurwaho ntabwo ari imipfusho ijambo ni iryumugabo ndivuze arinjye rivuyemo"
9.NIWE MURAPERI MU RWANDA WUMVA INDIMI NYINSHI
Uyu muraperi bitewe n’ubuzima yabayemo bwo kuba mu bihugu byinshi bitandukanye kandi akora akazi kanyuranye byamufashije no kumenya indimi zinyuranye, P fla yumva neza indimi zikurikira ; Icyongereza , igifaransa , icyesipanyolo , igitaliyani ndetse n’ikidage.
10. P FLA NI UMUBYEYI
P Fla ni umubyeyi akaba afite umwana umwe w’umuhungu yabyaranye n’umufasha we Zuena El Poeta uyu mwana bamwibarutse mu mwaka w’i 2009 akaba yitwa Ntwari Ortis.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *