skol
fortebet

Ibizungerezi 10 byo mu myidagaduro yo mu Rwanda n’amakipe bafana yo ku mugabane w’Iburayi

Yanditswe: Monday 26, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri ubu gukunda ndetse no kumenya ibijyanye n’umupira ntibikiri ibya bahungu gusa kuko na bashiki babo basigaye bazi ndetse bakunda umupira wa maguru. Muri iyi nkuru mutwemerere turebere hamwe amakipe yo ku mugabane w’iburayi Ibizungerezi byo mu myidagaduro nyarwanda byihebeye.

Sponsored Ad

1.Kate Bashabe

Uyu ni ikirangirire ku mbuga nkoranyambaga ariko akaba yaranatwaye ikamba rya nyampinga wa karere ka Nyarugenge mu mwaka w’i2010. Kate ntajya ahisha urukundo rwe kuri siporo ndetse iyo yabonye umwanya ajya kwirebera imikino y’amakipe akunda ariyo Liverpool ndetse n’ikipe ya Arsenal.

2.Butera Knowless

Uyu muhanzikazi wubatse izina rikomeye mu muziki nyarwanda na we ntabwo ajya ahisha urukundo akunda umupira wa maguru. Butera ni umufana w’ikipe ya Chelsea FC yo mu bwongereza ndetse na FC Barcelona yo muri esipanye, uyu mubyeyi w’abana batatu akaba kandi ari umufana wa rurangiranwa Lionel Messi.

3.Shaddyboo

Uyu mwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda ntabwo ajya ahisha amarangamutima ye ku bintu bitandukanye akunda. Shaddy akaba ari umukunzi ukomeye cyane w’ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’Ubwongereza.

4.Anita Pendo

Uyu ni umwe mu bantu bafite amazina azwi cyane mu ruhando rw’imyidagaduro ya hano mu Rwanda, Mama Tirana na Ryan akaba ari umukunzi ukomeye cyane w’ikipe ya Manchester United yo mu bwongereza.

5.Miss Mutesi Jolly

Uyu mwari yabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka w’i 2016 ndetse kuva icyo gihe izina rye riri mu yazwi cyane mu myidagaduro y’inaha mu Rwanda. Mutesi Jolly akaba ari umukunzi w’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza.

6.Iradukunda Liliane

Uyu ni we mukobwa wabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka w’i 2018, Liliane ni umukunzi ukomeye w’ikipe ya Arsenal FC yo mu gihugu cy’Ubwongereza.

7.Uwase Muyango Claudine

Uyu ni umubyeyi w’umwana umwe , yabaye Nyampinga uberwa n’amafoto mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2019. Muyango Claudine kuba yararushinze n’umukinnyi w’umupira wa maguru bituma na we hari byinshi awumenyaho. Miss Muyango akaba ari umukunzi w’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza.

8.Miss Muheto Divine

Uyu mukobwa yabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2022, Muheto ntahisha urukundo rwe ku mupira wa maguru aho yatangaje ko amakipe amuba ku mutima ari abiri yonyine : Rayon Sports yo mu Rwanda ndetse na Manchester United yo mu bwongereza.

9.Abera Martina

Uyu ni umunyamakurukazi ukorera ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Martina ni umukunzi ukomeye w’ikipe ya Liverpool FC.

10.Aissa Cyiza

Uyu ni umunyamakurukazi wubatse izina rikomeye mu gihe kirenga imyaka 15 ari muri aka kazi, Aissa mu Rwanda akunda Rayon Sports n’aho hanze y’u Rwanda akaba umukunzi w’ikipe ya Arsenal FC.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa