skol
fortebet

Icyamamare Koffi Olomide yageze i Kigali [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 03, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Antoine Christophe Agpeba Mumba uzwi nka Koffi Olomide, yamaze kugera mu Mujyi wa Kigali, aho ategerejwe mu gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali Arena.
Koffi Olomide wakunzwe cyane muri Afurika no ku isi kubera umuziki we ubyinitse,yaraye mu Karere ka Rubavu,muri Kivu Serena Hotel,aho yavuye n’imodoka amanuka i Kigali kuri uyu wa 3 Ukuboza 2021.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Koffi Olomide yavuze ko yiteguye gutaramira i Kigali, ashimira Abanyarwanda urukundo (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Antoine Christophe Agpeba Mumba uzwi nka Koffi Olomide, yamaze kugera mu Mujyi wa Kigali, aho ategerejwe mu gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali Arena.

Koffi Olomide wakunzwe cyane muri Afurika no ku isi kubera umuziki we ubyinitse,yaraye mu Karere ka Rubavu,muri Kivu Serena Hotel,aho yavuye n’imodoka amanuka i Kigali kuri uyu wa 3 Ukuboza 2021.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Koffi Olomide yavuze ko yiteguye gutaramira i Kigali, ashimira Abanyarwanda urukundo batahwemye kumwereka.

Ati “Ndi i Gisenyi, ejo nzakorera igitaramo muri Kigali Arena, nishimiye kongera kugaruka mu gihugu cyiza. Ndashimira ubuyobozi bw’u Rwanda ku kazi bumaze gukora.”

“Nishimiye kongera guhura namwe, ndi inshuti yanyu ndabizi ko hari benshi cyane bakunze umuziki wanjye kuva mu myaka myinshi ishize. Reka tuzahurire muri Kigali Arena ejo, Murakoze.”

Iki gitaramo cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bavuga ko uyu muhanzi adakwiriye gutaramira mu Rwanda kubera imyitwarire ashinjwa yo guhohotera igitsinagore.

Muri iki gitaramo azafatanya n’abahanzi barimo Yvan Buravan, King James na Chris Hat.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa