
Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeria, Yemi Eberechi Alade uzwi cyane nka Yemi Alade yagarutse ku byo ashingiraho ahitamo n’umukunzi birimo kuba afite uburanga n’ubwanwa bwinshi.
Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikora imyidagaduro muri Nigeria, Yemi Alade, yavuze ko hari byinshi yifuza ku waba umukunzi we.
Yagize ati: “Ntekereza ko ubwanwa ari bwiza, kandi umuntu ubufite agaragara neza mu maso yanjye, nita kandi ku buranga, hamwe n’indeshyo kuko nkunda umusore muremure.”
Si ibyo gusa kuko uyu muhanzi avuga ko nyuma y’uko abonye uwo muntu, hakurikiraho kwita cyane no ku mico, imyitwarire n’imyifatire, kuko atifuza umuntu wazamubuza amahoro.
Ati: “Ku bijyanye n’imyitwarire navuga ko aba ari umuntu utuje, wiyoroshya kandi uganira akisanzura, ku buryo umuntu atagira irungu bari kumwe, ikiruta byose ntabwo agomba kuba yirata, sinkunda abantu biyemera bakishyira hejuru.”
Yemi Alade azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo John, Ije Love, Tomorrow, Happy Day n’izindi.
Uyu muhanzi afite imyaka 35 y’amavuko, kuko yabonye izuba tariki 13 Werurwe 1989, harimo igera kuri 15 amaze akora umuziki.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *