skol
fortebet

Imboni zarwo Music Band yashyize hanze indirimbo "Wimuroha" igamije kurwanya abasambanya abana

Yanditswe: Wednesday 01, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango Imboni zarwo Music Band washyize hanze indirimbo bise “Wimuroha” igamije kurwanya abagabo n’abandi bantu bakuze basambanya abana bato n’abashuka abakiri bato bakabatera inda zitateguwe.

Sponsored Ad

Uyu muryango ugizwe n’Abanyempano bize mu ishuri rya muzika ku Nyundo,ufite gahunda yo gukora ibihangano bihanura umuryango nyarwanda kugira imyitwarire iboneye.

Mu kiganiro UMURYANGO wagiranye n’Umuraperi Karigombe uba muri uyu muryango,yavuze ko bakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gufatanya na Leta kurwanya ibi byaha byo gusambanya abana bato bikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Yavuze ko bakoze iyi ndirimbo bashaka ko buri munyarwanda wese yakumva ko kurwanya gusambanya abakiri bato ndetse no kubatera inda zitateganyijwe ari inshingano ze.

Muri iyi ndirimbo batangira bavuga bati "Kurwanya abasambanya abana n’urugamba rwacu."Bakomeza bati "Oya wimujyana mu mabi,sigaho aracyari muto wimuroha mu busambanyi."

Muri Mutarama 2021, ni bwo Umuryango Imboni zarwo watangije ingamba nshya zo gukorana n’abanyempano bize umuziki mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo muri gahunda yo kurwanya ikibazo cy’inda ziterwa abangavu binyuze mu bihangano bitandukanye.

Watangiranye abahanzi icyenda barimo abakobwa batatu n’abahungu batandatu barimo Umunyurangabo Stephan [Karigombe City True], Gakuba Sam [Samlo], Joy Uwitonze [Joy Guital], Mutuzo Jean Luck [Mutu Courage], Elie Livingstone [Ston vocal], Ishimwe Norbert [Ucuranga Piano], Kalinijabo Ignace [Jabo Ignace], Uwimanzi Oda Martine na Kelia.

Uyu muryango waherukaga gushyira hanze indirimbo yitwa "Wirarikira kujyayo" yagiraga inama Abangavu kwirinda ibishuko bishobora kubangiriza ubuzima.

Imboni zarwo ziyemeje guhangana n’ibibazo byugarije u Rwanda by’umwihariko; Kurwanya inda ziterwa abangavu, guteza imbere amahoro ndetse no kubaka ubuzima buzira umuze binyuze mu guteza imbere impano zitandukanye cyane cyane mu muziki, ikinamico, imivugo n’ibindi byose byibanda mu gukora ubukangurambaga cyane cyane bwibanda mu guhindura urubyiruko.

Guhera mu 2019 Umuryango Imboni zarwo watangije ubukangurambaga bujyanye no kurwanya inda ziterwa abangavu cyane cyane bwibanze mu mashuri yisumbuye ndetse bakanifashisha imbuga nkoranyambaga.

Indirimbo Wimuroha yakorewe amashusho na GIL.BENJAMINS, igaragaramo umukinnyi wa Filimi Ilunga uzwi cyane nka "Tukowote".

REBA INDIRIMBO "WIMUROHA" Y’IMBONI ZARWO MUSIC BAND

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa