Impamvu muzi yatumye ikiganiro ’Ishya’gikurwa kuri RTV yamenyekanye
Yanditswe: Monday 13, Jan 2025

Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye amakuru y’uko ikiganiro ’Ishya’ cyakuwe kuri Televiziyo y’u Rwanda, kuri ubu kikaba kigiye gutangira gutambuka kuri shene yacyo ya YouTube.
Ubwo byavugwaga ko iki kiganiro cyavuye kuri RTV, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga n’abakunzi bacyo batangiye kwibaza icyabaye, bamwe bahamya ko impinduka zabaye muri iki kigo arizo zatumye kivanwamo.
Mu gushyira umucyo kuri iki kibazo, Aissa Cyiza yavuze ko ari umwanzuro bafashe nyuma y’ibiganiro bagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) ariko bikarangira bitagize icyo bitanga.
Ati “Nitwe twafashe umwanzuro ntabwo ari Televiziyo y’u Rwanda, hari n’ababihuje n’impinduka zari zimaze iminsi zibaye muri RBA, yewe hari n’ababihuje na Sandrine Isheja bibaza impamvu ataharaniye ko iki kiganiro kihaguma ariko ararengana kuko yasanze umwanzuro warafashwe.”
Aissa Cyiza uri mu bakora iki kiganiro yanahishuye ko bagiranye ibiganiro na Sandrine Isheja ariko nabyo biranga kuko hari ingingo batahurizagaho.
Ati “Sandrine Isheja yasanze twaramaze gutanga ibaruwa, yewe yaranatuganirije ariko twari twaramaze gutanga ibaruwa. Twamweretse ibyo twifuzaga ariko ntitwabasha kumvikana ku ngingo impande zombi zashakaga.”
Iki kiganiro abanyamakuru bagikora bahamya ko bagitangije mu rwego rwo gutinyura Abanyarwanda kuvuga ku bibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.
Kuri ubu kigiye kujya gitambuka gatatu mu cyumweru binyuze kuri shene ya YouTube ya ’Ishya’.
Ku rundi ruhande, Aissa Cyiza avuga ko nubwo iki kiganiro kigiye kujya gitambuka kuri shene ya YouTube yabo, mu gihe hari televiziyo yacyifuza bavugana hakarebwa niba babifitemo inyungu ubundi bagakorana mu buryo bw’ubucuruzi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *