skol
fortebet

Inda Umuhanzikazi Britney Spears yari atwite yavuyemo

Yanditswe: Sunday 15, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Britney Spears yatangaje ko yabuze umwana yari atwite mu butumwa bubabaje yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.
Uyu muhanzikazi yashyize kuri Instagram inyandiko ibabaje avuga ko azakomeza "kugerageza kwagura umuryango we" hamwe n’umukunzi we Sam Asghari.
Kuri uyu wa gatandatu, Britney,w’imyaka 40,yanditse kuri Instagram ye akurikirwaho n’abasaga miliyoni 41,ati: "Mu kababaro kenshi turatangaza ko twabuze umwana w’igitangaza nari ntwite.
Iki ni igihe kibabaje ku mubyeyi uwo ari we (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Britney Spears yatangaje ko yabuze umwana yari atwite mu butumwa bubabaje yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.

Uyu muhanzikazi yashyize kuri Instagram inyandiko ibabaje avuga ko azakomeza "kugerageza kwagura umuryango we" hamwe n’umukunzi we Sam Asghari.

Kuri uyu wa gatandatu, Britney,w’imyaka 40,yanditse kuri Instagram ye akurikirwaho n’abasaga miliyoni 41,ati: "Mu kababaro kenshi turatangaza ko twabuze umwana w’igitangaza nari ntwite.

Iki ni igihe kibabaje ku mubyeyi uwo ari we wese."

Yongeyeho ati: "Ahari twari gutegereza gutanga ibi hakabanza guca igihe, ariko icyari kituraje ishinga n’ukwitegura kuzatanga inkuru nziza."

Aha ni igihe yari yatangaje ko we n’umukunzi we bategereje uyu mwana.

Yakomeje agira ati: "Urukundo dukundana nizo mbaraga zacu.Tuzakomeza kugerageza kwagura umuryango wacu mwiza."

Britney yashoje agira ati: "Dushimiye inkunga yanyu yose. Turasaba kutugirira ibanga muri iki gihe kitoroshye."

Kuri Instagram Britney yasoje agira ati "Sam & Britney" ashyiraho ifoto yabo.

Sam yagize icyo avuga munsi y’iyi nyandiko ati"Tuzabona igitangaza vuba," ahita ashyiraho aka emoji k’umutima gatukura.

Uyu yari kuba umwana wa gatatu w’uyu muhanzikazi, kuko asanzwe afite abahungu babiri, Sean w’imyaka 16, na Jayden w’imyaka 15, yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we Kevin Federline.

Ibi bibaye nyuma y’amezi make atsinze urubanza rwahaga uburenganzira se umubyara ku gucunga ibintu bitari bike by’ubuzima bwe, harima imitungo ye n’ibijyanye no kwibaruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa