skol

Indirimbo nshya ya The Ben yasibwe kuri You Tube imaze iminsi icyenda gusa

Yanditswe: Monday 25, Dec 2023

featured-image

Nyuma yo gukora ubukwe, indirimbo Ni Forever ya The Ben yamaze gusibwa ku rubuga rwa YouTube aho yarimo irebwa cyane n’abantu benshi bakunze ubutumwa n’amashusho agize iyi ndirimbo.

Nk’uko urubuga rwa YouTube rwabitangaje, iyi ndirimbo yakuweho ku busabe bw’ikigo cyitwa Drone Skyline Ltd, gishinja uyu muhanzi ikirego kizwi nka ‘Copyright Claim’ aho umuntu akurega iyo ukoresheje igihangano cye ataguhaye uburenganzira.

Iyi ndirimbo The Ben yahimbiye umugore we, Uwicyeza Pamella, ikuwe kuri YouTube nyuma y’uko iciye agahigo ko kuba indirimbo ya gatatu mu mateka y’umuziki nyarwanda, yarebwe inshuro zirenga miliyoni mu gihe gito.

‘Ni Forever’ yaciye aka gahigo ikurikiye indirimbo ‘Why’ The Ben yakoranye na Diamond Platnumz ndetse na ‘My Vow’ Meddy yahimbiye umugore we Mimi ukomoka muri Ethiopia.

Iyi ndirimbo ikuwe kandi kuri YouTube imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 1 n’ibihumbi 300 mu minsi icyenda igiye ahagaragara.

IVOMO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa