Indirimbo ‘SIKOSA’ ya The Ben, Kevin na Element yakuwe kuri YouTube
Yanditswe: Friday 30, Aug 2024

Indirimbo ’Sikosa’ yahuriwemo Kevin Kade,The Ben na Element yakuwe ku rubuga rwa YouTube ,bitewe no gukoresha igihangano cy’abandi batahiherewe uburenganzira.
Nk’uko urubuga rwa YouTube rwabitangaje, iyi ndirimbo yakuweho kubera ikirego kizwi nka ‘Copyright Claim’ aho umuntu akurega iyo ukoresheje igihangano cye ataguhaye uburenganzira.
Ibi bije nyuma y’aho benshi mu bakurikira imyidagaduro mu Rwanda bayikomojeho, bagaragaza ko hari indi bisa yitwa ‘Ikore’ y’umuhanzi Oliver N’Goma wo muri Gabon.
Mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka yabanje guteza induru nyinshi kubera ibibazo The Ben yari afitanye n’inzu itunganya imiziki ya 1: 55 AM ya Coach Gael.
Iyi nzu ni na yo ireberera inyungu Element aho amakuru yavugaga ko yagiye muri iyi ndirimbo nta burengazira ahawe.
Iyi ndirimbo ikuwe kandi kuri YouTube imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 1 n’ibihumbi 200 mu minsi itandatu igiye ahagaragara.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *