skol
fortebet

Inkundura yo gusaba ko ibitaramo bihagarikwa ikomeje kuvuza ubuhuha ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Tuesday 09, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 13 Ukwakira 2021, yoroheje zimwe mu ngamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19. ibi byakurikiwe n’itegurwa ry’ibitaramo bitandukanye by’imyidagaduro nka kimwe mu byari bikumbuwe nabanyarwanda benshi nyuma y’igihe kirenga Umwaka bihagaritswe.

Sponsored Ad


Ibitaramo byari bikumbuwe na benshi
Ku ikubitiro kuwa 23 Ukwakira uyu mwaka, Bianca Fashion Hub yabimburiye abandi mu gutegura igitaramo cyo kwerekana Imideli cyakunzwe ndetse kikanitabirwa na benshi harimo n’Ibyamamare by’amazina aremereye mu Rwanda.

Kuri uwo munsi kandi hatanzwe Kiss Summer Awards zitegurwa zikanatangwa na radio ya Kiss Fm , yateguye iki gitaramo cyo gutanga ibi bihembo umuhango wabereye muri Kigali Arena.

Ni nkaho bamwe mu bategura ibitaramo bari bategereje kureba aho ibintu byerekeza, impapuro zamamaza ibitaramo zahise zitangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zishishikariza rubanda kubyitabira!

Weekend yakurikiyeho yo kuwa 31 Ukwakira, abategura ibitaramo ntago bahaye agahenge abanyabirori, dore ko kuri Canal Olympia ku Irebero, hari hategajwe ndetse haza kubera igitaramo cy’imbaturamugabo cyiswe Trapish Concert. cyaritabiriwe ku buryo buhambaye ndetse n’abakitabiriye bataha banyuzwe nibyo bari bishyuriye.

Uko iki gitaramo cya Ish Kevin cyari kiri kuba, niko bamwe mu bari bakitabiriye ndetse n’abandi bakunda umuziki nyarwanda, bari bari gutekereza ahazava amafaranga yo kwitabira icyagombaga gukurikiraho muri weekend yari gutangira kuwa 5 Ugushyingo.

Ibi byasobanurwaga cyane n’amafoto yamamaza ibitaramo bibiri byaje bishoreranye ariko birimo ibyamamare bitandukanye. ku ikubitiro kuwa 5 Ugushyingo 2021, umu nya Nigeria Adekunle Gold yagombaga gususurutsa abanyamugi, igitaramo kitabirirwe bikomeye ndetse cyaje no kwitabirwa n’Umukobwa wa Nyakubahwa Paul Kagame perezida w’U Rwanda.

Bucyeye bwaho kuwa 6 Ugushyingo, hagombaga kuba Igitaramo cya Bruce Melodie, icyo yise 10YearsOfBruceMelody, ni igitaramo cyari kigamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 amaze mu muziki nyarwanda.

Ni igitaramo kandi kitabiriwe bihambaye ndetse akaba ari we wa mbere wagurishije amatike hafi ya yose yari yateguwe nyuma y’uko ibitaramo bisubukuwe, ukuyemo 1000 yahawe Abamotari.

Umunyabirori kandi wari muri iki gitaramo , kandi ukunda umuziki, Melodie yaririmbaga nawe atekereza aho azakura andi mafaranga yo kwitabira igitaramo cya Kigali Fest cyatumiwemo umuhanzi uharawe na benshi muri ikigihe w’umu nya Nigeria uzwi nka Omah Lay ugomba gutaramira Abanyarwanda kuwa 13 Ugushyingo uyu mwaka.

Hadateye kabiri, hahise hasohoka indi foto yamamaza igitaramo kizaririmbamo umunya Nijeria Rema, uzasusurutsa abanya Kigali mu mukino wa BK ALL STAR GAME muri Kigali Arena kuwa 20 Ugushyingo uyu mwaka.

Ni mugihe uwari uri gutekereza aho azakura aya mafaranga yibi bitaramo byombi, hahise hasohoka inkuru ko umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Koffi Olomide agomba gutaramira abanyarwanda mbere y’uko uyu mwaka Urangira. Gusa ntabyinshi birajya hanze kubijyanye naho kizabera cyangwa igisabwa uzakitabira.

ABANYAKIGALI BARATABAZA
Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Twitter, hacicikanye ubutumwa butandukanye bwamagana ibi bitaramo, nubwo abenshi impamvu batangaga basaba ihagarikwa ryabyo zitavugwagaho rumwe.

Urugero, gusaba ko ibitaramo bihagarikwa kubera abantu baba begeranye kandi ari benshi nyamara ngo mu rusengero ho batemerewe no gukuramo agapfukamunwa.

Uwanditse ibi, abenshi bamusubije ko ibitaramo byitabirwa n’uwafashe urukingo byibuze rumwe rwa Covid-19 ndetse akanipisha iki cyorezo mbere y’amasaha 48 ngo yemererwe kwinjira. Bishimangira ko ababa binjiye bose ahabereye igitaramo, nta numwe uba wasanzwemo Covid-19.

TUREBERE HAMWE MU NDORERWAMO Z’UBUKUNGU BWABITABIRA IBI BITARAMO

Umwe mu baganiriye na UMURYANGOutifuje ko amazina ye atangazwa muri iyi nkuru, yatubwiye ko mu gihe ibitaramo byasubukurwaga nta gitaramo na kimwe yasibye uretse icya Bianca Fashion Hub, bitewe nuko byabereye umunsi umwe n’icya kiss Summer Awards ari naho yahisemo kujya. Ibi bitaramo kandi byose aba yishyuye itike yo mu banyacyubahiro (VIP)

Yatubwiye ko abategura ibitaramo barimo kwirengagiza ibihe abanyarwanda tuvuyemo ndetse bagakurikiranya ibitaramo nta n’ukwezi gushize abanyeshuli bagiye ku mashuli, ariko urukundo n’urukumbuzi abanyabirori bari bafite, utabaye maso wakisanga mu bihombo utigeze utekerezaho.

Ati "Reba nkange maze kwishyura amafaranga arenga ibihumbi 100, ayo si amafaranga abonwa n’uwo ariwe wese muri kigali, abategura ibitaramo bakagombye korohereza bamwe na bamwe bakaba bagabanya igiciro cyangwa hakareba uko basiga intera ihagije hagati y’igitaramo n’ikindi"

Ahanini kubirebana n’ubukungu, abenshi mu bakomeje gusaba ko ibitaramo byaba bihagaritswe, bamwe muri bo bemeza ko ikibabaje aruko ari abanyamahanga bari kuza bagatwara amafaranga, "byibuze ari umunyarwanda ntacyo bitwaye"

Uwitwa Kemnique yagize ati "Turasaba guhagarika ibi bitaramo birimo kuba cyane ibi bya Nigeria batigeze bajya muri lockdown birimo kongera ubwiyongere bwa covid kandi turashaka kuzatsinda ndaje nkore tag kubo bireba kandi tugiye kubihagurukira hoya hoya ntitubishaka"

Uwitwa Umusore_witunze we yagize ati" Ariko rero burya kuvuga ni ugutaruka Leta ikwiriye gushaka uko yafasha n’abakunda football bakidagadura kuri za stade kuko twese ntidukunda ibitaramo tuuh kandi bimaze kugaragara ko amabwiriza agenga football agoranye ahari wenda ubushobozi ntibunangana. "

Claude Karangwa we ati" Mwari mumeze nabi musabako ibitaramo n’utubari dufungurwa none birakozwe mutangiye gusabako bifungwa nta n’impamvu ifatika mutanga! Mwabaye mute?"

Uwiyita No Brainer we yagize ati" Amafaranga y’abanyarwanda si ayo kujyanwa mu bitaramo gusa mwibukeko ababyeyi bafite inzu bakodesha n’abana bakeneye kwiga.Kwishinga abanya Nigeria babuze isoko iwabo mubivemo mwite ku miryango yanyu."

Nta rwego rwa Leta ruragira icyo rutangaza kuri iyi ngingo, gusa imibare y’abandura Covid-19 igaragazwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko iki cyorezo kiri kugabanuka cyane ku butaka bw’u Rwanda ndetse n’abikingiza bakomeje kwitabira iyi gahunda ku bwinshi.


Igitaramo cya Bruce Melody cyaritabiriwe cyane

Umunya nijeria Adekunle yeretswe urukundo i Kigali

Ish Kevin yakoreye amateka kuri Canal Olympia

Igitaramo cya Kiss Fm kitabiriwe na Mbarwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa