skol
fortebet

"Isaro risusurutsa Umutima wanjye"-Mu magambo yuzuye imitoma Riderman yifurije isabukuru nziza umugore we

Yanditswe: Tuesday 26, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa 16 Kanama 2015 ni umunsi w’amateka atazibagirana kuri Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman ndetse n’umugore we Agasaro Nadia dore ko ariwo munsi batangiye urugendo rwo kubana mu nzu nk’Umugore n’Umugabo.

Sponsored Ad


Umunsi w’amateka kuri Riderman n’Umuryango we

Kuwa 26 Ukwakira 2021 imyaka irenze Itandatu babana, n’amagambo yuzuye Imitoma, Riderman kuri uyu munsi yifurije umugore we isabukuru nziza yamavuko yongera kumwibutsa ko ari Isaro risusurutsa umutima we kandi ko ari n’"Isaro nambara nkaberwa bitagombye imyambaro n’indi mirimbo."

Ati"K’umunsi nk’uyu nibwo isaro risurusutsa umutima wanjye ryageze ku isi. Isaro nambara nkaberwa bitagombye imyambaro n’indi mirimbo. Inshuti, umuvandimwe,umufasha, umujyanama, umubyeyi, akaba n’umuntu w’umutima utagira uko usa. Ramba kandi Randa wowe umutima wanjye wambitse ikamba, komeza usangize isi urumuri rwawe.@nadiafaridishmael Turahirwa kukugira. Kagire Imana kandi kagire u Rwanda ❤".


Riderman yateye Imitoma Umugore we ku isabukuru ye y’Amavuko.

Agasaro Nadia Farid Ishmael wigeze no kuba Miss Mount Kenya 2015

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa