skol
Kigali

Iserukiramuco rya "HAMWE"rizanye undi mwihariko ku nshuro yaryo ya 3

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 November 2021

Kaminuza ya University of Global Health Equity (UGHE) yateguye iserukiramuco ryitwa HAMWE "Hamwe Festival" ku nshuro ya 3,rigiye guhuriza hamwe abahanzi mu ngeri zitandukanye n’abandi bahanga mu ngeri zitandukanye bakomoka mu bihugu 13 byo hirya no hino ku isi.


Iri serukiramuco ngarukamwaka ribera mu Rwanda, riratangira uyu munsi tariki 10 Ugushyingo 2021 rizasozwe tariki 14 Ugushyingo 2021 aho rizaba imbonankubone mu bice bitandukanye bigize umujyi wa Kigali hanakoreshwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Iri serukiramuco rya Hamwe ryitabiriwe n’abatuye impande zose z’isi aho rigizwe n’ibitaramo bitangaje,abahanga mu gukina filimi,gufotora n’amarushanwa yo kwandika inkuru. Umuhango wo gufungura iri serukiramuco uraba uyu munsi saa kumi.

Kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 09 Ugushyingo 2021,Kaminuza ya UGHE yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru, rivuga ko yateguye Hamwe Festival ku nshuro ya gatatu ndetse ivuga izahuza abahanzi mu ngeri zitandukanye n’abatanga ibiganiro baturuka mu bihugu 13 byo hirya no hino ku isi.

Isobanura intego ya Hamwe Festival,UGHE yagize iti"Muri UGHE twizera ko kubaka ibiraro bihuza inganda zitandukanye ari ngombwa, atari uguteza imbere gusa kubona serivisi nziza mu buvuzi ku isi yose gusa ahubwo no gukuraho ikinyuranyo hagati y’abahiriwe n’abatarahiriwe.

Ni muri ubwo buryo twatekereje Iserukiramuco rya Hamwe nk’urubuga ruhuza urwego rw’ubuzima n’urw’Ubuhanzi . Uyu mwaka,ibirori bizaba ari imvange, bizabera ahantu hatandukanye hafi ya Kigali, ndetse no kuri Interineti [online]."

Ku nshuro ya mbere,Hamwe Festival yabaye muri 2019,yari igamije kureba ku ruhare rwo kuzuzanya kw’Inganda ndangamuco n’ubuzima.

Mu 2020, ryabaye ku nshuro ya kabiri guhera tariki 11 Ugushyingo 2020 kugera tariki 15 Ugushyingo 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga haganirwa ku buzima bwo mu mutwe n’uko ubuhanzi bwakifashishwa mu buvuzi cyane cyane mu buzima bwo mu mutwe. Iri serukiramuco ryarebwe n’abantu barenga 26,000.

Ku nshuro yaryo ya gatatu, Iserukiramuco rya Hamwe rigamije gutekereza ku mpinduka zishingiye ku mibereho zabaye kuva icyorezo cya SRAS-COVID-2 (COVID-19) cyatangira kwaduka mu mpera za 2019.

By’umwihariko, uburyo izi mpinduka zagize ingaruka ku mibereho yacu n’uburyo bwacu bw’imibereho n’ubusumbane burimo.

Iri serukiramuco ryatumiye abahanzi,abanyeshuri, abareberera rubanda, inzobere mu by’ubuzima baganire ku buryo COVID-19 yateje ibibazo bitandukanye nk’impinduka mu muryango, kwita kubasaza,gutera inkunga ubuvuzi, ubufatanye bw’abaturage, imisoro, kwimuka, ubuzima bwo mu mutwe, imihindagurikire y’ikirere,
urusobe rw’ibinyabuzima kimwe n’akamaro gakomeye k’ubuhanzi.

Hamwe Festival yahurije hamwe abatanga ibiganiro n’abahanzi baturutse mu bihugu 13 kandi izagaragaramo ibintu bitandukanye mu minsi 5, birimo ibiganiro mpaka,ibiganiro byateguwe n’abahanga mu nzego z’ubuzima,kwigaragaza kw’abahanzi baturutse hirya no hino ku isi, kwerekana amafilime, amarushanwa y’inkuru ngufi, hamwe n’imurikagurisha.

Abahanzi nka Deo Munyakazi, umusizi Manzi le Poete, Kivumbi King, Mutiganda wa Nkunda uzamurika filime ye n’abandi bo mu bindi bihugu bitandukanye bazaririmba muri iri serukiramuco.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Davido yakoze igikorwa gitangaje mu mafaranga aheruka kohererezwa n’abafana...

Ubwo umuhanzi Davido yizihizaga isabukuru y’amavuko, yasabye abakunzi be...
22 November 2021 0

Umuraperi Fireman yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwagize umwere Uwimana Francis wamamaye mu...
18 November 2021 0

Iserukiramuco rya "HAMWE"rizanye undi mwihariko ku nshuro yaryo ya...

Kaminuza ya University of Global Health Equity (UGHE) yateguye...
10 November 2021 0

Abahanzi 5 bo mu Rwanda bigoye ko bategura igitaramo bonyine kikitabirwa na...

Umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere umunsi ku munsi! ibi nibyo...
9 November 2021 0

Imbonizarwo Music Band bashyize hanze indirimbo "Nzira iki" igaragaza...

Itsinda rikora umuziki rya "Imbonizarwo Music Band" ryashyize hanze...
9 November 2021 0

Karigombe yisunze Hope Irakoze bakorana indirimbo "Ipikipiki" ya mbere kuri...

Umuraperi Munyurangabo Steven uzwi cyane mu muziki nka Siti True Karigombe...
9 November 2021 0