skol
fortebet

Israel Mbonyi na Prosper Nkomezi baciye amarenga yo gukorana indirimbo

Yanditswe: Wednesday 04, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana basamiye hejuru ibiganiro bya Israel Mbonyi na Prosper Nkomezi bica amarenga ko baba bafite umushinga w’indirimbo bateganya guhuriramo.

Sponsored Ad

Prosper Nkomezi yifashishije urubuga rwa Instagram, yasangije abamukurikira amafoto aherutse gufatirwa mu birori by’isabukuru ya Israel Mbonyi arangije agira ati “Bwana Israel Mbonyi ubona igihe kitageze.”

Israel Mbonyi na we yahise ajya ahatangirwa ubutumwa, abwira Prosper Nkomezi ko igihe kigeze, ati “Igihe ni iki.”

Ku rundi ruhande nubwo bateruye, IGIHE ifite amakuru ko aba bahanzi bafitanye imishinga itandukanye irimo n’indirimbo bagomba gukora, icyakora nta makuru menshi arayitangazwaho.

Ku wa 12 Gicurasi 2025, Prosper Nkomezi yakoze igitaramo yamurikiyemo album ze ebyiri nka ‘Nyigisha’ na ‘Nkingurira’.

Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali yagikoze nyuma y’imyaka itanu, cyane ko yaherukaga gutegura ikindi nk’iki mu 2019 ubwo yamurika album yise ‘Sinzahwema’.

Ku rundi ruhande, Israel Mbonyi ku wa 25 Ukuboza 2025 yongeye gukorera igitaramo gikomeye muri BK Arena aho yongeye kuyuzuza ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Mu 2020, Israel Mbonyi yiyambaje Prosper Nkomezi mu gitaramo yakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ari nabwo baherutse kugaragara mu gikorwa kimwe cy’umuziki.

Israel Mbonyi na Prosper Nkomezi baciye amarenga yo gukorana indirimbo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa