skol
fortebet

Israel Mbonyi yaciye agahigo ko gukurikirwa cyane kuri Youtube

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yaciye agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda wa mbere ukurikirwa n’abantu benshi ku rubuga rwa Youtube.
Ni umwanya agezeho awusimbuyeho Ngabo Jobert Medard uzwi nka Meddy, nawe usigaye akora imiziki indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana zizwi nka gospel.
Mbonyi abigezeho nyuma yo kugira abamukurikira (Subscribers) barenga milliyoni n’ibihumbi 44, mu gihe Meddy we afite abamukurikira barenga milliyoni n’ibihumbi 43.
Uretse kuba (...)

Uretse kuba Mbonyi ayoboye nk’umuhanzi ufite abamukirikira benshi, bimaze no kugaragara ko ari n’umuntu ukunzwe ku rwego mpuzamahanga, ushingiye ku buryo ibitaramo akorera hirya no hino ku Isi byitabirwa, ndetse n’amatike akarangira mbere hakibura umunsi ngo umunsi nyirizina w’igitaramo ugere.

Iby’urukundo uyu muramyi yigwijeho biherutse gushimangirwa n’uko igitaramo aherutse gukorera mu Bubiligi cyimuwe aho cyagombaga kubera, bitewe n’uko ahari hateganyijwe hari hato ugereranyije n’uko amatike yagurwaga.

Ni igihitaramo byari biteganyijwe ko kibera ahitwa Birmingham Palace, ari naho yari yataramiye umwaka ushize, hanyuma abagiteguraga batangaza ko kubera impamvu y’uburyo amatike yagurwaga kimuriwe mu nyubako ya Docks cyangwa Dome Events Hall isanzwe iberamo ibitaramo.

Uretse Israel Mbonyi na Meddy baza imbere mu bahanzi bafite ababakurikira benshi kuri Youtube, mu bandi bakurikirwa cyane harimo na Korari ya Ambassadors of Christ ifite abayikurikira barenga milliyoni n’ibihumbi 28.

Mbonyi yiyongereyeho abamukurikira ibihumbi 44 mu gihe cy’amezi umunani gusa mu kwezi, nyuma yo gufata umurongo wo gukora indirimbo mu rurimi rw’igiswahili rufatwa nk’urukoreshwa n’Ibihugu bitandukanye muri Afurika.

Mbonyi aciye agahigo ko kuba umuhanzi wa Mbere mu Rwanda ukurikirwa n’abantu benshi kuri youtube mu gihe arimo kwitegura gutaramira mu gihugu cya Tanzania tariki 2 na 3 Ugushyingo 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa