skol
fortebet

Jaguar Wright akekera Jay Z na Beyoncé gukora amahano arenze ashinjwa Diddy

Yanditswe: Friday 04, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Jacquelyn Suzette Wright-Johnson uzwi cyane nka Jaguar Wright asanga Jay Z n’umugore we Beyoncé ari bo bakwiye gukurikiranwa kuko bahangayikishije kurusha uko P. Diddy ahangayikishije

Sponsored Ad

Abo bombi bakunze gushinjwa guhohotera abo bakoresha ndetse no kubima uburenganzira bwabo.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Jaguar yanditse ko umunsi ibikorwa bya Jay-Z n’umugore we Beyoncé bizagaragara abantu bazumirwa kuko ari babi kurusha P. Diddy

Yagize ati: “Jay-Z n’umugore we Beyoncé ni babi kurusha Diddy, kugeza ubu maze kubona abantu basaga batanu bari mu bo bahohoteye, kandi bafite ubushake bwo gutanga ubuhamya.”

Akomeza agira ati “Isi izatungurwa igihe igitabo cyanditsemo ibyabo kizabumburwa, ni umuryango mubi cyane, bakoze nabi no kurusha Diddy bababaje ibihumbi.”

Uwo muhanzi avuga ko nyuma ya Diddy, Jay Z na Beyoncé bashobora kuzakurikiraho bakurikiranwa, akanavuga ko inzego ziramutse zitabikoze gutyo ngo zikurikirane abanyamivumo bose atakumva impamvu yo gukurikirana ibirego bya P. Diddy.

Jaguar avuze ibi mu gihe mu 2022 umuhanzi L’Antoinette Stines wo muri Jamaica yari yajyanye Jay Z na Beyoncé mu nkiko abashinja kumwifashisha mu ndirimbo yabo ‘Black Effect’, ntibamushyire mu bayiririmbyemo cyangwa ngo bagire n’amafaranga bamuha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa