skol
fortebet

Jennifer Lopez n’umukunzi we Ben Affleck bashyize hanze amafoto y’ubukwe bwabo bwabaye mu ibanga

Yanditswe: Monday 18, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Jennifer "JLo" Lopez yemeje ko yashakanye na Ben Affleck, kabuhariwe mu gukina filime akanazitunganya, mu butumwa yasohoye kuri iki cyumweru.
Aba bombi basezeraniye i Las Vegas nyuma y’imyaka 20 bari bamaze baratandukanye ariko Afflek yaramwambitse impeta.
Jennifer Lopez w’imyaka 52 y’amavuko na Ben Affleck basezeranye nyuma y’amezi atatu uyu mugabo amwambitse impeta ya fiyansaye.
TMZ ivuga ko bakoreye ubukwe mu ntara ya Clark, muri Nevada,ku ya 16 Nyakanga nkuko bigaragara ku (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Jennifer "JLo" Lopez yemeje ko yashakanye na Ben Affleck, kabuhariwe mu gukina filime akanazitunganya, mu butumwa yasohoye kuri iki cyumweru.

Aba bombi basezeraniye i Las Vegas nyuma y’imyaka 20 bari bamaze baratandukanye ariko Afflek yaramwambitse impeta.

Jennifer Lopez w’imyaka 52 y’amavuko na Ben Affleck basezeranye nyuma y’amezi atatu uyu mugabo amwambitse impeta ya fiyansaye.

TMZ ivuga ko bakoreye ubukwe mu ntara ya Clark, muri Nevada,ku ya 16 Nyakanga nkuko bigaragara ku mpapuro z’ishyingiranwa ziriho amazina yabo yemewe, Benjamin Gaza Affleck na Jennifer Lynn Lopez.

Uyu akaba abaye umugabo wa Kane Jennifer Lopez akoze ubukwe nawe bakemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.

Mu butumwa yashyize hanze,Jlo yanditse ati: "Twabikoze. Urukundo ni rwiza. Urukundo rugira ubuntu. Kandi bigaragara ko urukundo rwihangana. Imyaka makumyabiri twihanganye."

Yashyizemo ifoto yabo baseka ndetse bigaragara ko hari ku munsi wabo ukomeye, kuko uyu munyamerikakazi wavukiye New York yari yambaye imyenda isa n’iy’ubukwe.

Ikinyamakuru People kivuga ko aba bombi bakoze umuhango woroheje ndetse batumira abantu bake cyane ko ngo icyo bashakaga gusa ari ugushyingiranwa.

Umubano wa JLo na Ben watangiye bwa mbere muri 2002 nyuma yo guhurira muri filimi y’urwenya ariko y’urukundo ya Gigli.

Icyakora, mu 2004, bombi bahagaritse umubano.

Urukundo rwabo rwateye imbere ubwo bongeye kubyutsa umubano wabo muri Gicurasi umwaka ushize.

Nyuma yo gutandukana ku nshuro ya mbere aba bombi babonye izindi ncuti, barashaka ndetse barabyara.

Uyu muhanzikazi yabyaye impanga ze, Emme na Max n’uwahoze ari umugabo we Marc Anthony w’imyaka 53.

Hagati aho, Ben asangiye abana batatu, Violet, Seraphina, na Samuel,n’uwahoze ari umugore we, Jennifer Garner w’imyaka 50.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa