
Jennifer Lopez na Ben Affleck bamaze kurangiza ibyerekeye gutandukana kwabo, aho basabye urukiko rwo muri Los Angeles kwemeza burundu gatanya yabo.
Lopez yashyikirije urukiko inyandiko ku wa Mbere zigaragaza ko we na Affleck bamaze kumvikana ku byerekeye umutungo n’ibindi byose bijyanye no gutandukana kwabo.
Ubu bwumvikane bwabaye mu Nzeri 2024 amezi make nyuma y’uko Jennifer Lopez atanze icyifuzo cyo gutandukana muri Kanama 2024.
Lopez na Affleck bashyingiranywe muri Nyakanga 2022 ariko nk’uko byagaragajwe mu nyandiko z’urukiko, ubuzima bwabo bw’urugo bwasaga n’ubwarangiye muri Mata 2023.
Ubu bwumvikane bwarangiye nta n’umwe muri bo usabwe gutanga indezo. Jennifer Lopez kandi azasubiza izina ryari ryahinduwe ubwo yakoraga ubukwe na Affleck.
Lopez na Affleck babaye ikitegererezo cy’urukundo rwatumbagijwe n’itangazamakuru mu myaka ya 2000. Barakundanye, bagatera intambwe yo kwiyemeza kubana ndetse banagaragara mu mafilime atandukanye nka Gigli (2003) na Jersey Girl (2004).
Gusa, urukundo rwabo rwaje kurangira icyo gihe, bahitamo gutandukana bavuga ko igitutu cy’itangazamakuru cyagize uruhare runini mu kwangiza umubano wabo.
Nyuma y’imyaka hafi 20 bongeye guhura barakundana ndetse baranarushinga bitangaza benshi mu babakurikiraga.
Nta mwana aba bombi babyaranye. Ben Affleck afite abana batatu yabyaranye n’uwahoze ari umugore we, Jennifer Garner, mbere yo gutandukana muri 2018.
Ku rundi ruhande, Jennifer Lopez yashakanye n’abagabo bane, akaba afite impanga z’abana yabyaranye n’umuhanzi Marc Anthony.
Nk’uko byagaragajwe mu nyandiko z’urukiko, aba bombi bumvikanye neza ku bijyanye n’umutungo n’ibindi byari bihuriweho binyuze mu bwumvikane, bityo birinda imanza ndende zashoboraga kumara igihe kirekire.
Aya makuru yatangajwe bwa mbere TMZ, ariko urukiko ruracyategerejweho kwemeza burundu iyi gatanya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *