skol
fortebet

Jose Chameleone utegerejwe i Kigali, yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Yanditswe: Saturday 14, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abakunzi b’umuziki muri Uganda bahangayikishijwe bikomeye n’ubuzima bwa Jose Chameleone uri mu bahanzi bakomeye muri icyo gihugu, ukomeje kugaragaza intege nke z’umubiri cyane ko amaze iminsi yisanga mu bitaro bya hato na hato.

Sponsored Ad

Ku wa 12 Ukuboza 2024 nibwo hasohotse amakuru y’uko Jose Chameleone yajyanywe mu bitaro bya Nakasero, nk’uko bigaragara mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, akaba yahise yakirwa n’itsinda ry’abaganga bagombaga kumwitaho.

Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu muhanzi yaraye mu bitaro mu gihe iby’uburwayi bwe bikomeje kugirwa ibanga.

Nubwo nta makuru menshi aravugwa ku burwayi bwe, ahari avuga Jose Chameleone yabanje kurembera mu rugo abanza kwitabwaho atarajya kwa muganga.

Nyuma yo kubona ko ibyo kumwitaho ari mu rugo ntacyo biri gutanga, nibwo umuryango we ndetse n’inshuti za hafi bafashe icyemezo cyo kumwihutana kwa muganga.

Jose Chameleone ategerejwe mu gitaramo kigomba kubera muri Kigali Universe ku wa 3 Mutarama 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa