skol
fortebet

Jose Chameleone yasubiye mu bitaro

Yanditswe: Tuesday 18, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi wo muri Uganda Jose Chameleone uri kubarizwa muri Amerika aho yari yaragiye kwivuza, yongeye gusubira mu bitaro nyuma y’uko yari atangiye koroherwa.

Sponsored Ad

Mu mashusho yasohowe na Juliet Zawedde umwe mu nshuti ze zirimo kumwitaho aho muri Amerika, yavuze ko yagiye kwamuganga nyuma y’uko yumvishe atameze neza

Yasabye abantu kumusengera kugira ngo yongere amere neza vuba. Ati ” Inshuti yange ntabwo uyu munsi imeze neza yagiye mu bitaro.Ndagusengera nshuti yanjye Chameleone.”

Yunzemo ati “Ndabizi ko utameze neza, ariko Imana iraza kugukoraho wongere ugire ubizma bwiza ugarukane imbaraga.”

Juliet Zawedde akomeza avuga ko araza kumuba hafi muri ibi bihe bitoroshye arimo gucamo, asaba n’abakunzi be kumutiza amasengesho.

Jose Chameleone yagiye muri Amerika mu ntangiriro za Mutarama 2025 nyuma y’uko abaganga bemeje ko afite indwara zifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane inzoga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa