skol
Kigali

Juno Kizigenza yavuze ku rukundo rwe n’umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2022

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 May 2022

Umuhanzi Jean Bosco Ntwari uzwi cyane ku izina rya Juno Kizigenza,yamaganye ibihuha avuga ko bishingiye ku nkuru y’impamo,bivuga ko nyuma yo gutandukana na Ariel Wayz yaba yamusimbuje Sabine Mutabazi witabiriye Miss Rwanda 2022.

Juno Kizigenza yabwiye The New Times ko iby’urukundo na Sabine Mutabazi,witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022, ari ibihuha ahubwo ari inshuti ye bisanzwe.

Yagize ati "Ibintu byose bivugwa byaturutse kuri videwo turi hamwe yasohotse, ariko byose ni ibihuha kuko Mutabazi ni inshuti yanjye nziza, ibyo rero abantu batekereza ntabwo ari ukuri.”

Juno washyize ahagaragara indirimbo ye nshya ’Ndarura’,yiganjemo ubutumwa busaba umukunzi we gutuma amukunda bikomeye.

Yagize ati: "Ubwo nateguraga iyi ndirimbo, igitekerezo cyavugaga ko ndi mu rukundo rushya n’umukobwa ukunda ibirori kandi ntbimenyereye, niyo mpamvu namubwiraga nti’Ndarura’ kugira ngo mere nka we."

Juno yakoze indirimbo zakunzwe nka ’Mpa Formula’,’nazubaye’,’solid na Nightmare.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Juno Kizigenza yatandukanye n’uwari umukunzi we mu ibanga,Ariel Wayz nyuma y’amezi atandatu bavugwa mu rukundo, ndetse hanagaragara amafoto basangira ibyishimo byarwo.

Juno Kizigenza na Ariel Wayz batangiye kuvugwa cyane mu rukundo ubwo bari bamaze gukorana indirimbo Away yakunzwe bikomeye.

Mutabazi Isingizwe Sabine uvugwa mu rukundo na Kizigenza yari mu bahatana muri Miss Rwanda mu 2022 aho yari afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwihugura mu bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze gusa ntiyageze kure.

Mutabazi isingizwe Sabine w’imyaka 19, asanzwe ari umwanditsi w’ibitabo n’imivugo ndetse n’umunyamideli.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Youssoupha yahagaritse igitaramo yari afite i Kigali kubera ubusabe...

Umuraperi w’Umufaransa ariko ufite inkomoko muri RD Congo, Youssoupha,...
14 June 2022 1

Burna Boy yashatse gutwara umugore w’abandi bitera akavuyo karasiwemo...

Polisi ya Lagos yafunze abapolisi batanu bari kumwe n’umuririmbyi, Damini...
13 June 2022 0

Shakira yahuye n’uruva gusenya nyuma yo gutandukana n’umukunzi we...

Umuhanzikazi shakira waherukaga gutandukana n’umukunzi we Pique bari...
6 June 2022 0

Umuhanzikazi Shakira yemeje ko yatandukanye n’umukunzi we Pique

Umuhanzikazi Shakira wo muri Colombia w’imyaka 45, yemeje ko atakiri kumwe...
4 June 2022 0

Tiwa Savage yatunguranye avuga ko yifuza umugabo w’Umukene

Umuhanzikazi Tiwa Savage wo muri Nigeria yatangaje ko akize bihagije kandi...
4 June 2022 1

Juno Kizigenza yavuze ku rukundo rwe n’umukobwa witabiriye Miss Rwanda...

Umuhanzi Jean Bosco Ntwari uzwi cyane ku izina rya Juno Kizigenza,yamaganye...
27 May 2022 0