Kagarara yatangaje ko yabanje gukeka ko ubutumire yahawe n’Umunyamerika Ashton Hall bwari uburiganya (scam), kugeza ubwo yifashishije ubwenge buhangano (AI) kugira ngo yemeze ko itike y’indege yohererejwe ari iy’ukuri.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Uwizeye Enock, uzwi nka Kagarara cyangwa Ashton Small ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko igihe Ashton Hall yamubazaga niba afite pasiporo akanamubwira ko yifuza ko bajya bazengurukana ibihugu bitandukanye bakorana ibikorwa byo gukora imyitozo ngororamubiri, atahise abyemera.
Yagize ati "Yambajije niba mfite passport, ndamubwira nti ndayifite, ahita ambwira ko yifuza ko nazaza tugatangira kuzengurukana ibihugu bitandukanye tugakora. Ariko icyo gihe numvaga ari ibintu bya scam."
Kagarara yakomeje yemeza ko nubwo yakomezaga kuganira na Ashton Hall, yakomeje gushidikanya kuko yabonaga ibyo amubwira ari ibintu bitangaje cyane ku buryo byamugoraga kubyizera.
Ati "Naravugaga nti se ibi bintu ni ibiki? Ariko nkavuga nti reka mbyizereremo, ntawamenya. Gufata umwanzuro muri ubu buzima biragoye."
Yavuze ko icyamurenze kurushaho ari igihe Ashton Hall yamubwiraga ko ari kumushakira itike y’indege yo kumusanga. Nabwo ngo yahise atekereza ko ashobora kuba ari ubundi buryo bwo kumushuka bigamije kumucucura utwe.
Nyuma gato yaje kohererezwa ubutumwa burimo itike y’indege ndetse yayitegereje amasaha menshi ayisoma kuko yari atarayimenyera.
Ati "Narayirebaga nk’amasaha atanu kuko sinari nzi itike y’indege, icyakora nari nzi itike ya bisi. Nibazaga niba ari iya nyayo."
Mu rwego rwo gukuraho urujijo, yavuze ko yafashe ifoto (screenshot) y’iyo tike ayishyira muri porogaramu ikoresha ubwenge buhangano (AI), ayibaza niba koko ari itike y’indege y’ukuri.
Ati "Mfata screenshot nshyira muri AI, ndabaza nti ’iyi ni itike y’indege koko?’ Ihita insubiza iti ’yego ni yo’, mpita ntuza."
Nyuma yo kubona icyo gisubizo, Kagarara yemeye urugendo rwamugejeje ku gukorana na Ashton Hall, aho basuye ibihugu birimo Ghana, Nigeria, Cameroon n’u Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *